Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017 ku munsi wa 3 wo kwiyamamaza, Perezida Kagame yakomeje gahunda yo kwiyamamaza k'umwanya w'umukuru w'igihugu, ajya mu turere dutatu ari two; Nyamagabe, Huye na Kamonyi.
Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yagiye kwiyamamariza mu karere ka Nyamagabe mu murenge Gasaka, iki gikorwa kikaba cyabereye kuri Stade ya Nyagisenyi ahari imbaga y’abaturage bamusanganiye bamugaragariza ko bamuri inyuma mu matora ya Perezida azaba mu ntangiriro za Kanama 2017.
Perezida Paul Kagame yavuye muri aka karere ka Nyamagabe yerekeza mu karere ka Huye. Perezida Kagame yabwiye abanya Huye ko Imana itaremeye abanyarwanda kuba abatindi n'abakene ahubwo ko aho u Rwanda ruri byatewe na politiki mbi mu mateka yarwo, kuri ubu hakaba hashyizwe imbere politiki nziza yubaka. Yahamagariye abanyarwanda gukorera mu bumwe kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere.
Nyuma yo kuganiriza abaturage b'i Huye, Perezida Kagame yahise ajya no mu karere ka Kamonyi, yiyamamariza mu kiryamo cy’inzovu mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi. I Kamonyi, Perezida Kagame yari aherekejwe n'umufasha we Jeannette Kagame n’abana babo.
Muri uru rugendo rwo kwiyamamaza, Perezida Paul Kagame yari aherekejwe n'abahanzi b’ibyamamare hano mu Rwanda aho basusurukje imbaga y’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa muri buri karere Perezida Kagame yagezemo. Bamwe muri abo bahanzi twavugamo; Dream Boyz, Jay Polly, King James, Riderman, Knowless, Jules Sentore, Urban Boyz, Kitoko Bibarwa, Intore Masamba, Mariya Yohana n’abandi benshi.
REBA UKO BYARI BIMEZE I NYAMAGABE
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n'abaturage b'i Nyamagabe
REBA UKO BYARI BIMEZE I HUYE MU MAFOTO
Umuryango wa Paul Kagame wamuherekeje i Huye
Perezida Kagame yabwiye abanya Huye ko Imana itaremereye abanyarwanda kuba abatindi n'abakene
REBA UKO BYARI BIMEZE I KAMONYI MU MAFOTO
Hari abaturage ibihumbi n'ibihumbi
Kitoko Bibarwa
Riderman
Butera Knowless
Umudugudu wa Ngoma uvuga ko gutora Kagame ari uguhitamo neza
Intore Masamba
Perezida Kagame asuhuza abaturage b'i Kamonyi
Abagore barashimira Paul Kagame wabahaye ijambo
Perezida Kagame n'umuryango we (umufasha we n'abana babo)
Perezida Kagame ubwo yari i Kamonyi mu kwiyamamaza
AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures & Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO