RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Perezida Paul Kagame yiyamamarije i Nyamagabe, akomereza i Huye asoreza i Kamonyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2017 9:09
2


Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017 ku munsi wa 3 wo kwiyamamaza, Perezida Kagame yakomeje gahunda yo kwiyamamaza k'umwanya w'umukuru w'igihugu, ajya mu turere dutatu ari two; Nyamagabe, Huye na Kamonyi.



Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yagiye kwiyamamariza mu karere ka Nyamagabe mu murenge Gasaka, iki gikorwa kikaba cyabereye kuri Stade ya Nyagisenyi ahari imbaga y’abaturage bamusanganiye bamugaragariza ko bamuri inyuma mu matora ya Perezida azaba mu ntangiriro za Kanama 2017. 

Perezida Paul Kagame yavuye muri aka karere ka Nyamagabe yerekeza mu karere ka Huye. Perezida Kagame yabwiye abanya Huye ko Imana itaremeye abanyarwanda kuba abatindi n'abakene ahubwo ko aho u Rwanda ruri byatewe na politiki mbi mu mateka yarwo, kuri ubu hakaba hashyizwe imbere politiki nziza yubaka. Yahamagariye abanyarwanda gukorera mu bumwe kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere. 

Nyuma yo kuganiriza abaturage b'i Huye, Perezida Kagame yahise ajya no mu karere ka Kamonyi, yiyamamariza mu kiryamo cy’inzovu mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi. I Kamonyi, Perezida Kagame yari aherekejwe n'umufasha we Jeannette Kagame n’abana babo. 

Muri uru rugendo rwo kwiyamamaza, Perezida Paul Kagame yari aherekejwe n'abahanzi b’ibyamamare hano mu Rwanda aho basusurukje imbaga y’abaturage bari bitabiriye iki gikorwa muri buri karere Perezida Kagame yagezemo. Bamwe muri abo bahanzi twavugamo; Dream Boyz, Jay Polly, King James, Riderman, Knowless, Jules Sentore, Urban Boyz, Kitoko Bibarwa, Intore Masamba, Mariya Yohana n’abandi benshi.

REBA UKO BYARI BIMEZE I NYAMAGABE

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n'abaturage b'i Nyamagabe


REBA UKO BYARI BIMEZE I HUYE MU MAFOTO


Umuryango wa Paul Kagame wamuherekeje i Huye

Perezida Kagame yabwiye abanya Huye ko Imana itaremereye abanyarwanda kuba abatindi n'abakene

REBA UKO BYARI BIMEZE I KAMONYI MU MAFOTO

Hari abaturage ibihumbi n'ibihumbi

Kitoko Bibarwa

Riderman

Butera Knowless

Umudugudu wa Ngoma uvuga ko gutora Kagame ari uguhitamo neza

Intore Masamba

Perezida Kagame asuhuza abaturage b'i Kamonyi

Abagore barashimira Paul Kagame wabahaye ijambo

Perezida Kagame n'umuryango we (umufasha we n'abana babo)

Perezida Kagame ubwo yari i Kamonyi mu kwiyamamaza

ANDI MAFOTO KANDA HANO

AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures &  Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MITARI SHAKIRA 6 years ago
    Njye nkunda ko abanyarwanda twese tuzi ikizava mumatora # Paul Kagame , oyeeeeeeeeeeeeeeeeeee
  • Esther Kaitesi 6 years ago
    Wawoooo wonderfull none nkabatari mugihugu tukaba nta Election card tukaba tuzaza gutorera Murwatubyaye tuhageze twahita tubona card yogutora?Ubizi yansobanurira...Thx





Inyarwanda BACKGROUND