Perezida Kagame yiyamamarije i Nyamagabe, ahava ajya i Huye, asoreza i Kamonyi-AMAFOTO

Utuntu nutundi - 16/07/2017 10:48 AM
Share:
Perezida Kagame yiyamamarije i Nyamagabe, ahava ajya i Huye, asoreza i Kamonyi-AMAFOTO

Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017 Perezida Kagame yakomeje gahunda yo kwiyamamaza k'umwanya w'umukuru w'igihugu, bikaba biteganyijwe ko uyu munsi ari bwiyamamarize mu turere dutatu.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2017 ku munsi wa gatatu wa gahunda yo kwiyamamaza, perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yagiye kwiyamamariza mu karere ka Nyamagabe mu murenge Gasaka, iki gikorwa kikaba kiri kubera kuri Stade ya Nyagisenyi ahari imbaga y’abaturage bamusanganiye bamugaragariza ko bamuri inyuma mu matora ya Perezida azaba mu ntangiriro za Kanama 2017.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ava muri aka karere ka Nyamagabe yerekeza mu karere ka Huye ndetse ajye no mu karere ka Kamonyi.Muri uru rugendo rwo kwiyamamaza, Perezida Paul Kagame aba aherekejwe na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare hano mu Rwanda aho basusurutsa imbaga y’abaturage baba bitabiriye iki gikorwa. Bamwe muri abo bahanzi twavugamo; Dream Boyz, Jay Polly, King James, Riderman, Knowless, Jules Sentore, Urban Boyz, Kitoko Bibarwa, Intore Masamba, Mariya Yohana n’abandi benshi.

Paul KagamePaul KagamePaul KagamePaul Kagame

Ni uku byifashe kuri Stade ya Nyagisenyi mu kwamamaza Paul Kagame

Paul KagamePaul Kagame

Perezida Kagame aganira n'abaturage b'i Nyamagabe

Paul KagamePaul Kagame

Joe Habineza

Ambasaderi Joseph Habineza na Louise Mushikiwabo, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga bari i Kamonyi mu kwamamaza Perezida Kagame

MU KANYA TURABAGEZAHO AMAFOTO MENSHI Y'IKI GIKORWA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...