Nkuko byagaraga ku rupapuro rw’ubutumire mu bukwe bwa Rugwiro Herve bavugaga ko bugomba kuba tariki 15 Nyakanga 2017 aho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri EAR Cathedrale St Paul i Huye mu ntara y’amajyepfo ari naho uyu musore avuka ndetse yanakuriye.
REBA HANO RUGWIRO HERVE N'UMUFASHA WE BAVUYE GUSEZERANA
Tubibutse ko Rugwiro Herve ari myugariro wa APR FC akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi. Ni umusore uvuka mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye ari naho yatangiriye umupira we mbere yuko ajyanwa mu Academy ya APR FC dore ko yamenyekanye akinira ikigo yigagaho cya Groupe Officiel de Butare muri 2009-2010. Kuri ubu akaba ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC byanatumye aherekezwa na bamwe mu bakinnyi bagiye bakinana mu makipe anyuranye.
REBA AMAFOTO:
Rugwiro n'umufasha we bageze ku rusengero
Abageni barerekeza mu rusengero
Mugenzi wa Rugwiro Herve, Imran ni we wamubereye umubyeyi wa Roho
Umuzamu wa APR FC, Kimenyi Yves ari mu bambariye Herve Rugwiro
Herve Rugwiro n'umufasha we mu rusengero imbere y'abakozi b'Imana, ababyeyi inshuti n'abavandimwe
Bahanye isezerano
Rugwiro n'umufasha we basengewe basabirwa umugisha ku Mana
Rugwiro Herve akimara gusezerana n'umufasha we yamupfukuye mu maso
Bahindukiye bashimira abaje kubashyigikira
Janvier, Maxime bakinira APR FC na Jimmy Mulisa uyitoza bari baje gushyigikira mugenzi wabo
Bagisohoka mu rusengero
Abakinnyi banyuranye bari baje gushyigikira Rugwiro Herve
Nsabimana Eric Zidane ati "Ntawamenya wenda ubutaha ni njye..."
AMAFOTO: Nsengiyumva Emmy -Inyarwanda.com