RFL
Kigali

Madonna yafunguye ku mugaragaro ibitaro by’abana mu gihugu cya Malawi

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:16/07/2017 7:52
0


Umuhanzi Madonna yamaze gufungura ku mugaragaro ibitaro bizajya bivura abana ahitwa Blantyre mu gihugu cya Malawi.Ibi bitaro byitiriwe umwana arera bikaba byitwa Mercy James Institute, ibi ngo ni mu rwego rwo guha ubuvuzi bwiza n’ubuzima bwiza kugira ngo bazakure neza.



Madonna ari mu gihugu cya Malawi aho agenda asura abana,mu gikorwa cya mbere akoze kuva ubwo yaherukaga gusura iki gihugu muri 2006 agatangiza ubukangurambaga yise ’Raising Malawi’ aho yari ifite intego yo kugoboka abana bugarijwe n’ibibazo bo muri iki gihugu.

Muri uyu mwaka ni naho yemeye kurera undi mwana witwa Davi Banda akaba ari umwana wa 11 arera ukomoka muri Malawi. Aganira n’itangazamakuru, Madona yagize ati”Ibi bitaro si ibyo kugoboka abantu gusa,ahubwo ni isomo ryigisha ikiragano gishya cy’Abanyamalawi bita ku bjjyanye no kubungabunga ubuzima”.Madonna yongeyeho ko ibi bitajyana gusa no kuvura ahubwo ko ari no gushyira hamwe imbaraga.

Muri ibi birori, Mercy James w’imyaka 11 y’amavuko witiriwe ibi bitaro yavuze ko asanga ari iby’agaciro kuba yaritiriwe ibi bitaro gusa ngo icy’ingenzi ni ubufasha bizatanga mu kugoboka ubuzima bwa benshi.

James Mercy

James Mercy witiriwe ibi bitaro ageza ijambo ku mbaga yitabiriye ibi birori.

Source:CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND