RFL
Kigali

Zimwe mu mpamvu zituma igihe cyose wisanga ukundana n’abantu badashobotse

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/07/2017 16:27
0


Uko iminsi igenda ishira, abantu barushaho gutinya urukundo no gutekereza ko rutabaho kubera kugerageza inshuro nyinshi ariko buri gihe bikarangira nabi. Muri iyi nkuru tugaragaruka kuri zimwe mu mpamvu zituma abantu bamwe bisanga buri gihe basubiramo amateka mabi mu rukundo.



Ibi akenshi usanga bipfira mu ntangiriro, umuntu akajya kubona ibyo yari kwitaho igihe cyaramaze kurenga.

1. Guhora ukunda abantu bamwe

Hari igihe umuntu akundana abantu wareba abo batandukanye bose ugasanga bafite ikintu bahuriyeho uwo muntu yanze kurenza amaso ngo yumve ko bidashoboka. Ushobora gukunda umuntu wikundira iraha, muri rya raha rye hakaba ari ho havamo impamvu zibatanya. Igihe mutandukanye ukongera ugakunda undi ukunda iraha cyangwa ubaho ubuzima nk’ubwa wa wundi nyamara ukizera ko bizashoboka, uba ufite amahirwe menshi yo kuzongera kubabazwa n’ibisa nk’ibyakubabaje mbere. Ibizirika abantu ni byinshi, harimo n’imyaka, ubwiza n’ibindi bitandukanye nyamara bidafite umumaro munini mu rukundo

2. Kuba utazi icyo ushaka

Mu rukundo ni byiza kumenya icyo ushaka ndetse n’iby’ingenzi uwo mukundana yagakwiye kuba afite. Kutagira ibintu runaka urebaho ujya gukunda nabyo bishobora gutuma uhora utandukana n’abakunzi umunsi ku wundi.

3. Kwinjira mu rukundo rushya mu gihe gito cyane

Gutangira urukundo rushya bisaba gutekereza neza ndetse no kubanza kumenya icyo uwo muntu mushya agiye kuzana mu buzima bwawe. Gukoreshwa n’amarangamutima, ubabaye cyane, wishimye cyane cyangwa ugendeye ku buryo inshuti zawe zibanye n’abakunzi bazo, bishobora gutuma winjira mu rukundo n’umuntu utari uwo wifuza.

4. Ushaka gushimisha abantu

Kumva ibyo inshuti zawe zitekereza ku muntu mukundana ndetse n’uburyo zimufata, zishobora gutuma ushidikanya bikazana n’umwuka mubi uvamo no gutandukana.

5. Gukururwa n’ibintu bidafatika

Kimwe mu bintu bisenya urukundo vuba, ni uko abantu bakururwa n’ibintu bitaramba. Ushaka urukundo nyarwo wita cyane ku marangamutima umuntu yumva imbere, iyo witaye ku bwiza, ku mafaranga, ku iraha, imyambarire n’ibindi, birangira bya bindi bihuza abantu mu buryo bw’umutima ubibuze urukundo rugahera aho runanirana.

6. Urenza amaso zimwe mu ngeso zikomeye

Iyo abantu bagitangira gukundana, hari ibimenyetso bimwe na bimwe bishobora kukwereka ko uwo muntu mutazashobokana ariko ukishyiramo ikizere ko azahinduka bikagenda neza. Iki kizere cyangiza byinshi iyo birangiye adahindutse kandi warataye igihe.

7. ntuzi gushyira ku munzani ngo urebe niba umuntu muhuza

Guhuza ndetse no kumvikana ni kimwe mu bintu by’ingenzi, abantu bose ntibateye kimwe, ntibihangana kimwe ndetse ntibabaho kimwe. Gukundana bisaba no guhuza, igihe rero nta guhuza guhari, abantu usanga bahora mu ntonganya n’umwiryane bikaba byavamo no gutandukana nabi.

Ibi byose tuvuze si ndakuka ariko ni bimwe mu bishobora gutuma umuntu ahora yisanga yatandukanye n’abantu.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND