RFL
Kigali

Mpozembizi Mohammed na Mugisha Gilbert ntibari muri 18 bazahura na Tanzania

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/07/2017 19:35
0


Mpozembizi Mohammed myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Police FC ntari mu bakinnyi 18 Antoine Hey yahisemo kuzitabaza imbere ya Tanzania mu mukino bafitanye kuwa 15 Nyakanga 2017 mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2018.



Mpozembizi wari umaze umwaka muri Police FC ari umukinnyi ubanzamo ntibyakunze ko ubuhanga yagaragaje mu mwiherero bumuha uburenganzira bwo kurira indege igana i Mwanza dore ko bahaguruka kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2017.

U Rwanda ruzakina na Tanzania tariki 15 Nyakanga 2017 saa cyenda z'i Kigali (15h00') mu gihe bizaba ari saa kumi ku masaha ya Tanzania (16h00'). Umukino uzakinirwa kuri CCM Kirumba Stadium iri i Mwanza, ikibuga cy'ubwatsi karemano (Natural Grass).

Uretse Mpozembizi Mohammed wasigaye, Mugisha Gilbert na Nsabimana Gilbert baturuka muri Pepinieres FC nabo ntibashimwe na Antoine Hey. Kuri uru rutonde kandi ntiharimo Ally Niyonzima ukina hagati muri Mukura Victory Sport kuko kuri ubu ari muri Zambia aho yagiye kuvugana na FC Zanaco ku bijyanye no kuba yayiganamo.

Mpozembizi Mohammed

Mpozembizi Mohammed

Dore abakinnyi 18 bahamagawe:

Abanyezamu (2): Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Nzarora Marcel (Police FC).

Abakina inyuma (8):Nsabimana Aimable (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Bishira Latif (AS Kigali), Kayumba Soter (AS Kigali) na Iradukunda Eric (AS Kigali).

Abakina hagati(5): Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali) na Muhire Kevin (Rayon Sports)  

Abataha izamu (3):Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC) na Mubumbyi Bernabe (AS Kigali)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND