RFL
Kigali

"Umuziki wangejeje kuri byinshi, byose biva ku buyobozi bwiza n’umutekano kandi dukwiye gukomeza kubisigasira" - KING JAMES

Yanditswe na: Chief Editor
Taliki:12/07/2017 23:40
2


Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya King James ni umwe mu bahanzi bigaruriye imitima y’abanyarwanda kubera indirimbo ze nyinshi yagiye ahimba zigakundwa harimo izivuga ku rukundo ndetse n’ubuzima busanzwe.



Mu kiganiro The Point gitegurwa na INYARWANDA, uyu muhanzi yatangaje byinshi bijyanye n’ubuzima bwe yabayeho mu minsi yashize, uko umuziki we wagiye utera imbere , uko akazi akora k’ubuhanzi kameze ubu n’ibyo kamugejejeho ndetse anagira icyo abwira urubyiruko hamwe n’abanyarwanda muri rusange.

Amaze gukora indirimbo nyinshi (zirenga ijana)

Muri iki kiganiro, King James yavuzeko atazi neza umubare nyawo w’indirimbo amaze gukora kuko hari ize bwite, izo yakoranye n’abandi ndetse n’izindi bagiye bamusaba gushyiramo ijwi rye gusa. 

Gukora umuziki ari n’umunyeshuri byari bigoye

Ubwo yabazwaga ikintu cyaba cyaramugoye muri aka kazi ke k’ubuhanzi , yasubuje ko kuba yaratangiye umuziki akiri umunyeshuri byari ibintu bikomeye cyane kuko gufatanya amasomo no kuririmba byamuvunnye cyane harimo kubona amafranga biruhanije, kubona umwanya wo kujya muri studio bitoroshye n'izindi mbogamizi nyinshi.

 

Agitatangira umuziki hari aho baririmbaga ntibabishyure ( bakabambura)

Mu gihe yari agitangira umuziki, we n’abandi bahanzi bari bahari muri iyo myaka, ngo byari bimenyerewe rwose ko bagutumira mu gitaramo bakwijeje kukwishyura ariko bikarangira bakwambuye. Rimwe na rimwe ugasanga nta n’amafranga bafite yo gutega imodoka ibatahana bikarangira batashye n’amaguru. Ngo byari ibintu bikomeye cyane.

 

Indirimbo ze hari abantu zafashije bikomeye

Ikindi yatangaje ni uko hari abantu azi bagiye bafashwa n’indirimbo ze bakongera bakiyunga kandi bari bashwanye. Ati urukundo nubatse mu bantu ni kimwe mu byo nishimira ndetse n’inshuti nyinshi nabonye.

 

Ashimira inzego z’umutekano zifasha abahanzi mu bitaramo 

Yashimye cyane inzego z’umutekano uburyo iyo abahanzi bakoze ibitaramo Police iza ikabarindira umutekano batigeze bayishyura kuko basabwa gusa kuba basabye uruhushya rugaragaza aho igitaramo kizabera n’isaha.

 

Niyishyuriye amashuri, niyubakiye inzu byose mbikuye mu kazi nkora k’ubuhanzi

Mu bintu bindi bifatika yagezeho yavuze ko yabashije kwiyishyurira amashuri, abasha kwiyubakira inzu ya Etage ku  Ruyenzi ndetse ngo n’ibindi byinshi yagiye ageraho abikesha umuziki kuko abikora abikunze kandi akabifata nk’akazi kamutunze.

 

Ibyiza twagezeho byose tubikesha ubuyobozi bwiza bw'igihugu cyacu. Ni amahirwe twagize dukwiye gukomeza gusigasira

Mu gusoza iki kianiro kirekire twagiranye, King Jamese yavuze ko kuba we n’abandi barageze ku byiza byinshi kandi bikaba bigaragara ko bagikomeje gutera imbere, byose biva ku buyobozi bwiza bw’ igihugu bwashyizeho uburyo abantu babasha gukora no kwishakamo ibisubizo, aya akaba ari amahirwe buri munyarwanda akwiye gusigasira.

Yongeyeho ko abafana be , urubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri rusange bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagashaka icyo bakora kandi bakigirira icyizere kuko na we yatangiye akazi k’ubuhanzi ntacyo afite ariko ubu akaba hari aho ageze. Ati kandi amahoro n’urukundo ni byiza, bibe ari byo bikomeza kuturanga twese. Abanyarwanda bose dukundane, tugire ubumwe, dufatanye  kuko bizatugeza aheza hose twifuza kandi tugaharanira ko u Rwanda rutazongera gusubira mu bihe bibi twanyuzemo.

 

Kanda HANO wumve icyo kiganiro twagiranye na King James hamwe n’ibindi byinshi yatangaje 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • me6 years ago
    uri umuhungu uzi ubwemge kabisa uzi icyo ushaka niho utandukaniye n'abandi,,umugabo nyawe muri make...
  • Boofet6 years ago
    Iyaba bose bameraga nkawe umuziki warushaho gutera imbere komereza aho kabisa





Inyarwanda BACKGROUND