Kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017 ni bwo umuhanzikazi Stella Manishimwe yakoze igitaramo cyo kumurika umuzingo we w’amashusho yise ‘Ni njye wa mugore’ ugizwe n’indirimbo 8.
Iki gitaramo cyabereye kuri ADEPR Gasave mu mujyi wa Kigali kuva isaa munani z’amanywa kugeza hafi saa moya z’ijoro. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abakunzi be benshi ndetse benshi bamugaragariza ko bamukunda cyane bamutera inkunga mu mafaranga bayitanga bagura iyi album y’amashusho yabamurikiye.
Stella Manishimwe Christine bahimbye ‘Ni njye wa mugore’, ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda by'umwihariko akaba ari we muhanzikazi wa mbere mu bakunzwe cyane muri ADEPR. Album DVD ye yamuritswe kuri iki Cyumweru duteye umugongo, igizwe n’indirimbo 8 ari zo: Umugambi, Amazina, Yesu niyamamare, Dawidi, Ni njye wa mugore, Umugore w’igiciro, Tinyuka n’indi yitwa Icyo twaremewe.
Iki gitaramo cyamurikiwemo iyi album DVD ya 3 ya Stella Manishimwe, cyayobowe n'umuvugabutumwa Andrea Ndereyimana cyitabirwa na bamwe mu baririmbyi bo mu makorali anyuranye, abanyamakuru ndetse na Alain Numa wo muri MTN Rwanda yari yaje kwifatanya na Stella Manishimwe bakunze kwita Ni njye wa mugore.
MU MAFOTO REBA UKO BYARI BIMEZE
Bahimbaje Imana mu mbaraga zose
Umuririmbyi umwe yararirimbye ngo 'Yesu ni sawa'
Umuvugabutumwa Andrea Ndereyimana
Muri iki gitaramo hari abapasiteri batari bacye
Deo Munyakazi akirigira inanga nyarwanda
Ubwo Stella Manishimwe yari ageze mu gitaramo
Yashimiye Imana yabanye nawe kugeza ku munsi amurikiyeho Album DVD ye ya 3
'Ni njye wa mugore nguruwe no kugushimira Mana ibyo wankoreye' Stella Manishimwe
Stella Manishimwe n'umugabo we hamwe n'abana babo babiri
Stella Manishimwe aririmbira abari mu gitaramo cye
Stella Manishimwe yibutse ibyo Imana yamukoreye biramurenga arapfukama arayishimira
Stella Manishimwe n'umuryango we bari bateguriwe ibyicaro ahantu habo bonyine
Habayeho n'umwanya wo kumva Ijambo ry'Imana
Abanyamakuru barimo Ange Daniel na Peace Nicodem bashyigikiye Stella Manishimwe bagura DVD ku bihumbi 150 (150,000Frw)
Stella Manishimwe n'umuryango we bashimiye Imana yabiyeretse
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI NJYE WA MUGORE' YA STELLA MANISHIMWE
TANGA IGITECYEREZO