RFL
Kigali

Lomami Marcel, Higiro Thomas na Nduwimana Pabro mu batoza 30 bari mu mahugurwa ategurwa na FIFA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/07/2017 14:24
0


Lomami Marcel umutoza ushinzwe kongera ingufu z’abakinnyi muri Rayon Sports ndetse na Nduwimana Pabro umutoza mukuru w’Amagaju FC kuri ubu bakomeje amahugurwa ari guhabwa abatoza 30 bakorera mu Rwanda. Amahugrwa ari gutangwa na Ulric Mathiot ukomoka mu birwa bya Seychelles.



Muri aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nyakanga 2017 kuzageza kuwa 15 Nyakanga 2017, abatoza 30 basanzwe bakorera aka kazi mu Rwanda, biteganyijwe ko bazahakura ubumenyi bwisumbuye ku byo bari bazi nk’uko Kayiranga Vedaste visi perezida wa FERWAFA yabitangarije urubuga rw’iri shyirahamwe.

“Mbere na mbere reka nshimire FIFA ku bufasha badahema gutanga ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda babicishije mu gutanga amahugurwa atandukanye. Ngarutse ku bitabiriye, ndabasaba kwita no guha agaciro kuri aya mahugurwa azamara iminsi itanu (5) mu kayabyaza umusaruro”. Kayiranga Vedaste.

Kayiranga kandi yifuza ko amasomo aba batoza bazahakura azabafasha mu gusakaza umupira ugezweho (Modern Football) bitangiriye mu makipe batoza. Aya mahugurwa atangwa biciye mu kigo mpuzamahanga gishinzwe umupira w’amaguru ku isi (FIFA) harebwa cyane ibihugu bikiri kwiyubaka mu mupira w’amaguru.

Mu masomo aba batoza bari guhabwa harimo; Uko bategura bakanakora imyitozo ibanziriza umwaka w’imikino (Planning and Pre-season Preparation), kuzamura uburyo bw’imikinire mu kibuga no kumenya kubikorera igenzura (System Development and Evaluation), Kugumana umupira no kuvugana mu kibuga (Ball Possession and Communication), Gusoma no gusesengura umukino (Game Reading and Match analysis).

Dore abatoza 30 bari kwitabira amahugurwa:

Kirasa Alain, Kalisa Francois, Umunyana Seraphine, Mpawenimana Ismael,Muhire Hassan, Ntirenganya Jean de Dieu, Muhoza Jean Paul,Nkotanyi Hitabatuma Ildephonse, Ntamugabumwe Evariste, Karasira Jean Claude, Habiyambere Emmanuel, Bakandakabo Rachid, Kamali Methode, Nonde Mohamed, Nduwimana Pablo, Bizumuremyi Radjab, Shyaka Victor, Rwaka Jean Claude,Rubangura Omar, Mukamusonera Theogenie, Lomami Marcel, Mateso Jean de Dieu, Mbonimpa Anne, Nshimiyimana Rafiki, Tuyisenge Aimable Sandro, Nzeyimana Felix, Niyibizi Sulyeman, Mbonimpa Haruna, Mbarushimana Shabani na Higiro Thomas.  

Abatoza 30 nibo bari mu mahugurwa azarangirwa kuwa 15 Nyakanga 2017

Abatoza 30 nibo bari mu mahugurwa azarangirwa kuwa 15 Nyakanga 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND