RFL
Kigali

Auddy Kelly agiye kugaruka mu muziki nyuma y'amezi hafi atatu atangaje ko awuhagaritse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2017 12:22
2


Mu mezi hafi atatu ashize ni bwo umuhanzi Auddy Kelly yatangaje ko ahagaritse umuziki mu gihe kitazwi. Kuri ubu yamaze gutangaza ko agiye kugaruka mu muziki nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be.



Kuwa 25 Mata 2017 ni bwo Auddy Kelly yatangaje ko ahagaritse umuziki mu gihe cyitazwi, gusa kuri avuga ko agarutse mu muziki. Nk’uko Auddu Kelly yabitangarije Inyarwanda.com, uyu mwanzuro wo kugaruka mu muziki yawufashe ubwo yahuraga n’abakunzi be bagize umuryango El Familia kuri iki cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017.

Auddy Kelly wamenyekanye mu ndirimbo Sinzagutererana, Ruzakugarura, Ndamutse, Ndakwitegereza, Nkoraho Mana n’izindi nyinshi, ubwo aherutse guhura na bamwe mu bakunzi b'umuziki we, yababwiye ko umwaka utaka wa 2018 azakomeza ibikorwa bye by’umuziki nkuko byari bisanzwe ndetse abizeza ko tariki 2 Gicurasi 2018 ari bwo indirimbo ye nshya izajya hanze, guhitamo iyo tariki akaba yarabitewe nuko ku itariki nk'iyo muri 2013 ari bwo yakoze igitaramo cye cya mbere kuva atangiye umuziki. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Auddy Kelly yagize ati:

(..) El familia, kubera mwe, mutumye bimwe bihinduka. Kubera mwe ndagaruka mu muziki gusa muranyihanganira nkuko nababwiye impamvu, ni umwaka utaha (2018) kandi mbizeza ko uyu mwaka ntazaboneka, nzawishyura umwaka utaha. Izi ni impinduka zabayeho (tariki 9 Nyakanga 2017) ubwo nahuraga na bamwe mu baje bahagarariye El Familia. Kandi mbashimira kuko si uku byari kuba bimeze iyo mutahaba byashobokaga ko mburirwa irengero mu muziki nkajya ndirimbira mu cyumba cyanjye na douche kubera impamvu zigoye,ariko mwatumye zoroha n’abazikomezaga barambohora kubw’amarangamutima n’urukundo rudasanzwe mwerekanye kugeza n’ubu muri macye ndabashimiye kuko kubaho ntakora umuziki mba numva ntuzuye gusa mu buzima bibaho ariko umwaka utaha ni njye namwe. Icyizere nuko tariki ya 02/05/2013 ni bwo nakoze concert yanjye ya mbere sasa next year mbijeje ko indirimbo nzaheraho izajya hanze kuri iyo tariki izaba ikubiyemo ubutumwa benshi mwanyandikiye mukwa kane umunsi mpagarika umuziki mbizeza ko umwaka utaha ninjye namwe mu zindi mu mbaraga mutigeze mumbonana.(…)

Image result for Auddy Kelly umuhanzi

Auddy Kelly yatangaje ko agiye kugaruka mu muziki

Auddy KellyAuddy Kelly

Auddy Kelly

Auddy Kelly

Auddy Kelly ubwo yari yahuye na bamwe mu bakunzi b'umuziki we akabemerera kugaruka mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TINAH6 years ago
    Mbega Umutipe utari serieux!!! abaswa basa nk abasazi koko ibi nugukunda guhora mubinyamakuru? uwo muziki avuga azagarukamo ko tutazi nicyo yakoze acyiwuriwo.....yakwigiriye I nyamagabe guhinga ibisheke
  • Claudine6 years ago
    Wooo uhisemo neza kumvira ubusabe bwacu njye nkukurikirana A a Z nari narabuze icyo mvuga ariko nukuri uhisemo kuko hari abifuje kuba aho uri babibuze ahubwo umwaka utinze kurangira El Familia murakoze big family





Inyarwanda BACKGROUND