RFL
Kigali

Gaby Kamanzi yashyize hanze indirimbo nshya ‘Hejuru’ anakomoza ku gitaramo ateganya gukora mu mpera z'uyu mwaka-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/07/2017 14:06
0


Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Amahoro’, ‘Arankunda’ n’izindi zinyuranye, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Hejuru’ yatunganyijwe na Producer Marc Kibamba.



"Uwiteka uri ku ngoma, wambaye icyubahiro, uri hejuru y'amahanga, indimi zose zo mu isi, imirimo yawe irabyemeza, imbaraga zawe zisumba byose. Ibindimo byose bigushyize hejuru, namwe ibyaremwe byose nimuze tumuzamure hejuru. Ibizima n'abakuru bahora baguhimbaza, Abakerubi n'Abaserafi bikubita imbere yawe n'Abamalayika bavuga ko Wera, natwe turabihamya ni wowe Wera." Ayo ni amwe mu magambo y'iyi ndirimbo nshya ya Gaby Kamanzi.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Gaby Irene Kamanzi yadutangarije ko kuri ubu ahugiye mu gukora album ye nshya, iyi ndirimbo ‘Hejuru’ yashyize hanze ikaba ari imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyo album ye nshya. Yavuze kandi ko amashusho y’iyi ndirimbo ateganya kuyakora mu gihe kitarambiranye.

UMVA HANO 'HEJURU' INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI

Abajijwe n'umunyamakuru ikindi yaba ahishiye abakunzi be Gaby Irene Kamanzi yabwiye Inyarwanda.com ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 ateganya gukora igitaramo mu ntego yo kuramya no guhimbaza Imana, itariki n’aho kizabera akaba azabitangaza ubutaha. Yagize ati: "Ndateganya gukora igitaramo mu mpera z’uyu mwaka muri Decembre (Ukuboza)." Gaby Kamanzi agiye gukora iki gitaramo nyuma ya benshi badasiba kugaragaza ko banyotewe no gutaramana nawe dore ko baherukaga gutaramana nawe muri 2013 ubwo yamurikaga album 'More Than A Song'.

Image result for Gaby Kamanzi amakuru

Gaby Kamanzi ahishiye byinshi abakunzi b'indirimbo ze

UMVA HANO 'HEJURU' INDIRIMBO NSHYA YA GABY KAMANZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND