RFL
Kigali

Gutora muri Miss World Next Top Model 2017 aho u Rwanda ruhagarariwemo bwa mbere mu mateka byatangiye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2017 14:04
2


Miss World Next Top Model ni irushanwa ryo kumurika imideri riri ku rwego rw’Isi, iri rushanwa ryatangiye muri 2011 magingo aya muri 2017 ni bwo bwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa. Kuri ubu amatora yamaze gutangira.



Umukobwa usanzwe umurika imideri hano mu Rwanda witwa Uwase Clementine uzwi nka Tina akaba anaheruka kugaragara muri Kigali Fashion Week 2017, ni we uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa. Mu ibaruwa imutumira Inyarwanda.com ifitiye kopi bamwandikiye tariki 15 Kamena 2017 bamumenyashaga ko atumiwe muri iri rushanwa rya Miss World Next Top Model 2017 nk'uzahagararira u Rwanda.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UWASE CLEMENTINE (TINA) UHAGARARIYE U RWANDA

Nkuko kandi bikubiye muri iyi nyandiko iri rushanwa rizatangira tariki tariki 14 Nyakanga 2017 rirangire tariki 6 Kanama 2017, rikazabera i Beirut, Lebanon. Mu kiganiro kigufi twagiranye n’uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko ahugiye mu gushaka ibyangombwa ngo arebe ko yagenda ku gihe cyateganijwe ariko ibindi byose bijyanye n'imyiteguroakaba avuga ko bimeze neza agahamya ko yiteguye guhesha u Rwanda ishema muri iri rushanwa.

miss tina

Uwase Clementine uzwi nka Tina ni we uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2017 ni bwo amatora yamaze gutangira ndetse abakobwa bose uko ari mirongo itanu (50) batangiye gutorwa mu buryo bwa Online amatora byitezwe ko azasozwa tariki 6 Kanama 2017. Kuri ubu buri wese yaha amahirwe Uwase Clemantine umukobwa umwe rukumbi uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa akaba numunyarwandakazi wa mbere witabiriye aya marushanwa.

 KANDA HANO UBASHE GUTORA UWASE CLEMENTINE (TINA) UHAGARARIYE U RWANDA

Umwaka ushize wa 2016 ubwo iri rushanwa ryabaga ryegukanywe n'uwitwa Verjiniq Jomes wo muri Malta akaba yarakurikiwe n’umukobwa wo muri Morocco witwa Sara Ichara. Umugandekazi ni we wo mu bihugu byo mu karere kacu wari witabiriye iri rushanwa. Tuzakomeza kubagezaho amakuru y'urugendo rwa Uwase Clementine ugiye guhagararira u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyisenge josphu6 years ago
    uwomwari mwifurije .Amahirwe .Imana .izamuhe .iryo kamba
  • Lea6 years ago
    Bonne chance mukobwa w'u Rwanda . Tukuri inyuma





Inyarwanda BACKGROUND