Kwizera Pierrot Mansare yatwaye iki gihembo ku nshuro ya kabiri dore ko n’umwaka ushize yari yagitwaye, yahawe igihembo giherekejwe na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW). Irambona Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports yahembwe nk’umutoza w’umwaka w’imikino 2016-2017 nyuma yo kuba yaratwaye igikombe cya shampiyona.
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yahembwe nk’umutoza wakoze ibyo abantu batari biteze aho yafashe ikipe ya Police FC yarangije ku mwanya wa gatanu (5) mu mwaka w’imikino 2015-2016 akayizamura akayigeza ku mwanya wa kabiri muri uyu mwaka ushize.
Dore uko ibihembo byagiye bitangwa:
Umukinnyi w’umwaka:
1.Kwizera Pierrot (Rayon Sports)
Umukinnyi ukiri muto utanga ikizere:
1. Biramahire Abdey (Police Fc)
Umunyezamu w’umwaka:
1.Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc)
Umutoza w’umwaka:
1. Irambona Massoud Djuma (Rayon Sports Fc)
Umufana w’umwaka:
1. Asman (AS Kigali)
2. March Generation (Rayon Sports Fc)
3.Online Fan Club
4.Gikundiro Forever
Umusifuzi (hagati) w’umwaka:
1. Twagirumukiza Abdoulkalim
Umusifuzi (Ku ruhande) w’umwaka:
1. Ndagijimana Theogene
Ufite ibitego byinshi: Usengimana Danny (19)
Umutoza utanga ikizere:
1. Seninga Innocent (Police Fc)
Igitego cy’umwaka:
1. Rusheshangoga Michel (APR Fc)


Kwizera Pierrot ahabwa igihembo cy'umukinnyi w'umwaka


Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu w'umwaka

Seninga Innocent aganira n'umufasha we mbere yo kujya kwakira igihembo

Seninga Innocent ahabwa igihembo

Seninga Innocent ashimira Azam TV, Police FC n'umufasha we

Masud Djuma yabaye umutoza w'umwaka

Twagirumukiza Abdoulkalim umusifuzi wo hagati witwaye neza

Ikipe y'umwaka w'imikino 2016-2017

Bamwe mu bakinnyi bari mu ikipe y'umwaka

Rusheshangoga Michel ahemberwa igitego yatsinze Sunrise FC

Rusheshangoga Michel

Ndagijimana Theogene umwe mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite basifura ku ruhande yabihembewe

Ndagijimana Theogene

Danny Usengimana ahabwa igihembo ku bitego bye 19 yatsinze muri shampiyona

Danny Usengimana

CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Police FC ni we wakiriye igihembo cya Polisi y'u Rwanda ku ruhare bagira mu kubungabunga umutekano ku bibuga n'amasitade

Uhereye ibumoso: Biramahire Abedy wahawe igihembo cy'umukinnyi ukiri muto utanga icyizere, Usengimana Danny watsinze ibitego byinshi, Seninga Innocent wahembwe nk'umutoza wakoze ibitari byitezwe, Muvandimwe JMV waje mu ikipe y'umwaka na Mico Justin

Danny Usengimana n'umutoza we Seninga Innocent

Biramahire Abedy yahembwe nk'umukinnyi ukiri muto utanga icyizere

Kwizera Pierrot Mansare (ibumoso), Masud Djuma Irambona (hagati) na Ndayishimiye Eric Bakame (iburyo)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
