RFL
Kigali

Filime ‘INKOTANYI’ yayobowe n’umufaransa Christophe Cotteret yerekanywe bwa mbere mu Rwanda - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/07/2017 11:54
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 mu nyubako ya Kigali City Tower (KCT) mu gice cyahariwe sinema ahazwi nka ‘Century Cinemas’ herekaniwe filime mbarankuru yitwa ‘Inkotanyi’ yayobowe n’umufaransa Christophe Cotteret.



Iki gikorwa cyo kwerekana iyi filime cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne; Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Prof Shyaka Anastase n’abandi.

Iyi filime ‘Inkotanyi’ yerekaniwe bwa mbere mu Rwanda, ni filime mbarankuru imara iminota 90 ikaba iri mu ndimi ebyiri, Igifaransa n’Icyongereza. Iyi filime igaragaza inzira nyakuri y’urugamba ingabo zari iza RPA ( Rwanda Patriotic Army) zarwanye guhera muri 1990.

Usibye aba bayobozi mu nzego nkuru za Leta bitabiriye iki gikorwa, hari n’abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye zibarizwa mu Mujyi wa Kigali, abakozi mu nzego za Leta ndetse n'inzego z’abikorera. Nyuma yo kureba iyi filime 'Inkotanyi', abantu batandukanye bayitanzeho ibitekerezo bakurikije uko bayibonye. Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe; Prof. Shyaka Anastase uyobora RGG ni bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi filime 'Inkotanyi'. 

Umufaransa Christophe Cotteret wayoboye filime 'Inkotanyi' yabanje kuganira n'abanyarwanda bari bagiye kuyireba

Filime ‘Inkotanyi’ yakozwe mu gihe cy’imyaka itatu, igaragaramo ubuhamya bw’abantu bakomeye batandukanye kuva kuri Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda akaba anakomeje urundi rugamba rujyanye no kubohora igihugu ibindi bibazo, intumbero akaba ari ukugeza imibereho myiza ku Banyarwanda. Iyi filime 'Inkotanyi' yerekaniwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, iherutse kwerekanwa mu iserukiramuco FIPA (Festival International de Programmes Audiovisuels) ryabereye i Biarritz mu Bufaransa muri Mutarama 2017 no mu iserukiramuco rikomeye ryitwa Festival Visions du Réel i Nyon muri Mata 2013. Yerekanywe kandi mu bihugu byinshi no mu maserukiramuco arenga 25 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi.

Christophe Cotteret wayoboye iyi filime ‘Inkotanyi’ yavukiye i Paris mu Bufaransa mu mwaka wa 1976 akaba azwi nk’inzobere mu byo gutunganya no kuyobora filime mbarankuru zibanda cyane kuri politiki. Uyu mugabo yafatiye amashusho ya filime ‘Inkotanyi’ mu Rwanda mu duce dufite amateka yihariye kuri uru rugamga  rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyi filime kandi uwayiyoboye yibanze ku buzima bwa Paul Kagame wayoboye uru rugamba.

Iyi foto yakuwe muri Filime 'Inkotanyi' yerekanywe mu Rwanda ku nshuro ya mbere

Muri iyi filime 'Inkotanyi' harimo kandi ubuhamya bwa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni; ubwa Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe; ubwa Gen Maj. Paul Rwarakabije; Umufaransa, Lt. Col. Guillaume Ancel wahoze mu ngabo zari muri ’Opération Turquoise" n' umunyamakuru Patrick de Saint Exupéry.

Iyi filime 'Inkotanyi' irimo kandi ubuhamya bwa Gen. Maj. Paul Rwarakabije aho asobanura ibiganiro yagiranye na Gen James Kabarebe kugeza ubwo yemeye  gutahuka mu Rwanda n’ibindi.

Uhereye ibumoso: Urujeni Rosine wari umusangiza w’amagambo, Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe; Prof. Shyaka Anastase uyobora RGB na Chrisophe Cotteret wayoboye iyi filime. Hano barimo gutanga ibitekerezo kuri iyi filime 'Inkotanyi' bari bamaze kureba.


Umufaransa Christophe Cotteret wayoboye iyi filime 'Inkotanyi' avuga uko yayikoze mu gihe cy'imyaka itatu

Minisitiri w'Ingabo Gen. James Kabarebe yagize icyo avuga kuri iyi filime 'Inkotanyi' nk'ingabo ya RDF yari mu rugamba rwo kubohora igihugu

Prof. Shyaka uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na we yatanze igitekerezo kuri iyi filime 'Inkotanyi'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND