Inzu ya nyuma Tupac Shakur yatuyemo mbere yo kwitaba Imana yashyizwe ku isoko ku kayabo kangana na 2,650,000 z'amadorali y’Amerika ndetse havumburwa amagambo yagizwe ibanga yasize yanditsemo.
Iyi nzu iherereye mu kibaya cya San Fernando ni yo Tupac yabayemo nyuma yo gufungurwa muw’1995 ndetse yateganyaga no kuyigura byicwa n’uko yaje kurasirwa mu mujyi wa Las Vegas mu mwaka w’1996.
Inzu Tupac Shakur yabayemo mbere yo kwitaba Imana.
Iyi ni inzu yubatswe ku buso bungana na m2 55.7418 igizwe n’ibyumba bitandatu byo kuryamamo bifite agaciro kangana na 1,000,000 nyuma yo kuvurura bimwe mu biyigize.Ikintu cyatunguranye ni ahantu basanze Tupac Shakur yaranditse amagambo asa n’ayo mu ndirimbo agira ati”Ntimuzatume hagira umuntu n’umwe utandukanya ibyo twihangiye”.
Amagambo ari kuruta yanditswe na Tupac Shakur.
Iyi ni inzu ifite aho ihuriye n’umuziki kuko n’uwitwa Dj Lethal nawe yayituyemo gusa kuri iyi nshuro ikaba yaguzwe na Mark Herman na mugenzi we Eric Delgado.
Nyakwigendera Tupac Shakur
Source:TMZ
TANGA IGITECYEREZO