Mani Martin urangirije kaminuza muri Mount Kenya University, mu bo yashimiye ku isonga harazaho ababyeyi be badasanzwe, abo akaba ari Marie Louise Kambenga na Izuba Teruko. Yakomeje avuga ko nta magambo menshi yabona abavugaho mu kubashimira kubwo kumushyigikira mu rugendo rw’imyigire ye. By’akarusho yavuze ko ashimira cyane nyakwigendera mama we. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati:
Umunsi udasanzwe kuri njye, iyi ntsinzi nyituye abanyifurije ibyiza bose, cyane cyane ababyeyi banjye badasanzwe ari bo: Marie Louise Kambenga na Izuba Teruko, nta magambo menshi nabona mu kubashimira inkunga banteye muri uru rugendo. By’umwiharimo ndashimira nyakwigendera mama wanjye wahoraga anyifuriza kugera kuri iyi ntambwe, nizere ko ari bubone iyi foto akishima.
Ubutumwa Mani Martin yanyujije kuri Instagram