RFL
Kigali

USA: Umunyarwenya Ramjaane n'umukunzi we bagiye gukora ubukwe – AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/07/2017 13:59
7


Mu minsi yashize ni bwo umunyarwenya Ramjaane yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’igihe yibera muri iki gihugu uyu musore agiye kurushinga akore ubukwe n’umukobwa bari basanzwe bakundana na we wibera muri Amerika.



Nkuko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire bw’uyu munyarwenya Ramjaane ubukwe bwe buteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017 bukazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru Inyarwanda.com yabashije kubona ni uko umugeni wa Ramjaane yitwa Gentille Umuhoza uyu akaba ari umunyarwandakazi wibera USA.

Ubukwe bw'aba bombi buteganijwe kubera mu mujyi wa Texas  mu rusengero rwa Westover Church of Christ. Ibijyanye n’imihango yo gusaba no gukwa yo amakuru twabashije kubona ni uko yabaye mu ibanga ndetse bikaba byararangiye. Bamwe mu bantu bazwi bitezwe gutaha ubu bukwe harimo Alpha Rwirangira ndetse na Emmy bose bivugwa ko bashobora no kuzaririmbira abageni mu gihe Ally Soudi we azaba ari Mc.

REBA AMAFOTO:

ramjaaneramjaaneramjaaneRamjaane na Gentille baritegura kurushinga

ramjaaneRamjaane King na Ramjaane Queen mu myiteguro yo kurushinga

ramjaane

Ubutumire bwamaze kugera hanze

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Haley6 years ago
    Awwwww!! Urugo rwiza kuribo nibeza kdi barajyanye.
  • Bahari6 years ago
    Congs Ramjanee Ubukwe bwo burashyushye amakoti twayahanaguye, mbese ni multi superstars bazaba bahuye ahubwo inyarwanda,mwakagombye kuzaba live muha abanyarwanda updates.
  • patrick6 years ago
    ariko mumwita umunyarwnya gute adashobora gusetsa abantu cyakora yasetsa abana bato
  • Dallas6 years ago
    Sha mbega umukobwa mubi weeee!!!
  • Nina6 years ago
    Ariko se somperuka Ramjane ari pasteur. Cg yaraguye. Hahshhhh ndabona afite na ama dredi.
  • apuuuuu6 years ago
    umuntaba muli america agasakuliya ra?
  • dudunani6 years ago
    ko mbona ari babi... mbega umukobwa iyo ashaka agafoto keza byibuze kagahisha ibishishi....izo ni ingaruka za mukorogo





Inyarwanda BACKGROUND