USA: Umunyarwenya Ramjaane n'umukunzi we bagiye gukora ubukwe – AMAFOTO

Imyidagaduro - 06/07/2017 1:59 PM
Share:

Umwanditsi:

USA: Umunyarwenya Ramjaane  n'umukunzi we bagiye gukora ubukwe – AMAFOTO

Mu minsi yashize ni bwo umunyarwenya Ramjaane yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’igihe yibera muri iki gihugu uyu musore agiye kurushinga akore ubukwe n’umukobwa bari basanzwe bakundana na we wibera muri Amerika.

Nkuko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire bw’uyu munyarwenya Ramjaane ubukwe bwe buteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017 bukazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru Inyarwanda.com yabashije kubona ni uko umugeni wa Ramjaane yitwa Gentille Umuhoza uyu akaba ari umunyarwandakazi wibera USA.

Ubukwe bw'aba bombi buteganijwe kubera mu mujyi wa Texas  mu rusengero rwa Westover Church of Christ. Ibijyanye n’imihango yo gusaba no gukwa yo amakuru twabashije kubona ni uko yabaye mu ibanga ndetse bikaba byararangiye. Bamwe mu bantu bazwi bitezwe gutaha ubu bukwe harimo Alpha Rwirangira ndetse na Emmy bose bivugwa ko bashobora no kuzaririmbira abageni mu gihe Ally Soudi we azaba ari Mc.

REBA AMAFOTO:

ramjaaneramjaaneramjaaneRamjaane na Gentille baritegura kurushinga

ramjaaneRamjaane King na Ramjaane Queen mu myiteguro yo kurushinga

ramjaane

Ubutumire bwamaze kugera hanze

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...