Laura Musanase benshi bamenye nka Nikuze muri filime y’uruhererekane ‘City Maid’ ikorwa na INYARWANDA Ltd ni umwe mu bakinnyi 10 b’abagore barimo guhatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi mu irushanwa rya Rwanda Movie Awards.
Laura Musanase ni umukobwa w’umunyarwandakazi w’imyaka 24 wavukiye mugihugu cya Tanzaniya nyuma yaje gutahukana n’umuryango we kuri ubu uyu mukobwa akaba atuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.
Uyu ni wo mwambaro ukunze kuranga Nikuze muri City Maid
Laura wakundishijwe umwuga wo gukina filime n’inshuti ze, filime y’uruhererekane City Maid akinamo ni yo filime yamenyekaniyemo, dore ko ari na yo filime yonyine amaze gukinamo.
Laura ni umwe mu bakinnyi bakunzwe n’abakurikirana filime nyarwanda cyane abakunze kureba iyi filime y’uruhererekane itambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho uyu mukobwa ari we mukinnyi wayo w’imena, akaba ayikinamo yitwa Nikuze.
Laura mu buzima busanzwe atandukanye na Nikuze tubona muri City Maid
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA.COM yadutangarije ibintu byinshi abakunzi batari bazi ndetse anahamya ko nubwo ari umukinnyi ukunzwe muri iyi filime ngo iyo arimo yigendera mu muhanda benshi mu bamureba ntibapfa kumenya ko ari Nikuze kuko uko asa muri filime bitandukana nuko ateye mu buzima busanzwe.
Reba hano ikiganiro kirambuye twagiranye gikubiyemo byinshi yadutangarije.
TANGA IGITECYEREZO