RFL
Kigali

Icyo bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru batekereza ku gikombe cy’Amahoro n’umunsi wo kwibohora

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/07/2017 6:01
0


Tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba bizihiza umunsi wo kwibohora. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017 hizihijwe uwo munsi ku nshuro ya 23, uyu umunsi unahurirana n’umukino wa nyuma w’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.



Nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cyatwawe na APR FC itsinze Espoir FC igitego 1-0 cya Bizimana Djihad, abakinnyi batandukanye baganiriye na INYARWANDA batanze ibitekerezo by’uko bumva umunsi wo kwibohora ndetse n’agaciro baha igikombe cy’Amahoro.

1.Nduwayo Danny Bariteze (Police FC)

Nduwayo Dany Barthez

Nduwayo Danny Bariteze bita Barthez umunyezamu wa Police FC avuga ko we bimworohera cyane kubyumva kuko asanzwe anaba mu mirimo imuhuza cyane na gahunda za leta kuko asanzwe ari umuyobozi w’urubyiruko rw’umurenge wa Nyakiliba  mu Karere ka Rubavu akaba ari no mu nama njyanama y’uyu murenge.

Nduwayo yagize ati  " Ndatangira nshima abatanze imbaraga zabo kugira ngo tube dutekanye uyu munsi, abari barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bose bakoze igikorwa kidakorwa n’ubonetse wese."

Yakomeje ati : " Mu byukuri uyu ni umunsi mwiza, buri muturawanda wese yakwishimira ndetse anashimira ingabo za RPF zo zatumye ubu turiho mu mahoro n'umudendezo. Turakina twishimye kuko tuba tuzi ko nta muntu n’umwe watubangamira mu kazi kacu mu gihe nta tegeko na rimwe twishe. Impamvu dukina igikombe cy’Amahoro neza nuko twishimye kandi dusanzwe dufite amahoro tuba dushaka gusangiza abandi mu bihugu bitandukanye kuko umupira w’amaguru ugera hose ku isi "

2.Habyarimana Innocent (APR FC)

Habyarimana innocent

Habyarimana Innocent umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso ugana imbere mu ikipe ya APR FC avuga ko umunsi ngaruka mwaka wo kwibohora ari umunsi ufite ikintu kinini uba usobanuye; Abanyarwanda baba bibuka ko bibohoye bityo uko kwibohora bigatuma hakinwa irushanwa abantu batekanye bumva ko amahoro ari mu bantu batuye igihugu.

Yagize ati: “Mbyakira neza kuko ni umunsi ufite byinshi usobanuye ku gihugu no ku banyarwanda muri rusange. Twe  nk’abakinnyi cyangwa abakunzi ba siporo muri rusange ni ibintu byiza kuko byerekana ko koko twibohoye kuko dukina dutekanye ndetse bigatuma bigaragara ko hari aho tumaze kugera no mu mikino”.

Habyarimana umaze umwaka umwe w’imikino muri APR FC ku masezerano y’imyaka ibiri yayisinyemo aturutse muri Police FC, avuga ko iyo igikombe cy’Amahoro gikinwa intego iba ari ugusakaza amahoro kuko abaturage  baba basangiye ibyishimo bishingiye ku mahoro igihugu gifite.

3.Hatungimana Basile (Espoir FC)

Hatungimana Basile (Ubaza ibumoso)

Hatungimana Basile (Ubaza ibumoso)

Hatungimana Basile umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Espoir FC byaba mu gusatira ndetse no kugarira, avuga ko umunsi wo kwibohora urushaho kumvikana neza muri siporo kuko bihuzwa n’umukino wa nyuma w’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.

Yagize ati : “Kwibohora ni umunsi mwiza kandi mukuru ku banyarwanda bose. Twese tuba twabyakiriye neza nk’ibirori biba byahuje abakunzi b’imikino, twese twiteguye kandi tunabizi neza mu mitwe yacu ko bifite agaciro n’icyo bivuze ku busugire igihugu gifite”.

4.Nkurunziza Felicien (Espoir FC)

Nkurunziza Felicien

Nkurunziza Felicien ukina ashaka ibitego mu ikipe ya Espoir FC we avuga ko umunsi wo kwibohora wabaye ku nshuro ya 23 wababereye ibirori bikomeye nka Espoir FC kuko ni bwo bwa mbere iyi kipe y’i Rusizi yageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro.

Tadutangarije ati : “Ni ubwa mbere twe nka Espoir FC dukinnye umukino wa nyuma,  kandi ni byiza ko umukino wahuye n’itariki ngaruka mwaka y’umunsi wo kwibohora. Uyu munsi uba ufite byinshi uvuze kuri twe nk’abakinnyi dukina twumva ko amahoro ahari kandi abafana n’abakunzi ba siporo bishimye mu mitima yabo kuko mu busanzwe ubona ko umupira w’amaguru mu Rwanda ibintu biba ari umunezero nta mirwano cyangwa imvururu zikunze kuba ku kibuga nko mu bindi bihugu. Kuba dufite amahoro ni ikintu cyo kwishimira”.

5.Usengimana Danny (Singida United/Tanzania)

Danny Usengimana ni we uzahabwa inkweto ya ZAHABU

Usengimana Danny rutahizamu w’ikipe ya Singida United avuga ko gukina igikombe cy’Amahoro byongera kubibutsa nk’abakinnyi ko igihugu kibohotse kandi ko hariho gahunda nziza zatumye abanyarwanda biyubaka kandi bigikomeje.

Yongeyeho ati : “Ni byiza kuko twibohoye ni yo mpamvu ibyo dukora tubikora twifitiye icyizere kandi turacyaniyuba kuko twibohoye nta mupaka wo kwiyubaka tuzagira kuko nta muntu uzatubangamira nk’abanyarwanda. Kuri njyewe bivuze ibintu byishi kubera ko bidufasha kumenya no kumenyekanisha amahoro biciye mu mikino, bikagaragaza ko twibohoye no mu bitekerezo mu kuba twashaka icyatuma twishima kurushaho”.

6. Nizeyimana Mirafa (Police FC)

Nizeyimana Mirafa ubwo yari mu mukino Police FC yanganyijemo na APR FC igitego 1-1

Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC avuga ko umunsi wo kwibohora ari umunsi mukuru ukomeye ku banyarwanda bose muri rusange kuko abanyarwanda bongera kwishimira ibyagezweho nyuma yo kwitanga gukomeye kwabayeho kugira ngo buri wese mu Rwanda abe abayeho mu mutekano ntacyo yikanga.

“Uyu munsi uba ufite agaciro kanini ku gihugu ndetse n’impamvu ubaho mu mutuzo ni uko dusanzwe dufite amahoro yaturutse mu kwitanga kw’abana b’u Rwanda. Kuba rero bihuzwa n’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro ni igitekerezo cyiza kizanahoraho kuko umupira w’amaguru ni umukino uzakinwa kugeza igihe isi izarangirira, bityo bivuze ko Amahoro tuzayahorana”.

7.Niyitegeka Idrissa (Kiyovu Sport)

niyitegeka Idrissa

Niyitegeka Idrissa umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Kiyovu Sport avuga ko nubwo ikipe ye itageze kure muri irushanwa ariko barikina bafite icyo batekereza ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho haba mu nzego zitandukanye ndetse na siporo, ibintu bikorwa mu mahoro.

Yongeye ati : “Kuba dukina nta muntu ugutera ibuye cyangwa ikindi kintu uri mu kibuga ni uko dufite amahoro. Dukina igikombe cy’Amahoro kugira ngo turusheho kwishima biciye mu mupira w’amaguru nk’imwe muri siporo zikunzwe ku isi kugira ngo n’ahandi batwigireho. Umunsi wo kwibohora rero njye mbona ufite agaciro kanini kuko iyo tutibohora ubu tuba dutegekwa uko tugomba kubaho”.

8. Itangishaka Ibrahim (FC Marines)

Itangishaka Ibrahim

Itangishaka Ibrahim umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya FC  Marines yo mu Karere ka Rubavu, yemera ko igikombe cy’Amahoro umuntu wazanye igitekerezo cyacyo ari umugabo kuko ari inzira nziza ituma abanyarwanda bongera kwishimira ibyagezweho harimo n’ibimaze gutera intambwe muri siporo.

“Kuba mu Rwanda nta mukinnyi uratwikirwa  inzu cyangwa imodoka n’abafana b’andi makipe nkuko bijya biba mu bindi bihugu, ni uko hano iwacu  hari amahoro kandi buri wese akora gahunda ze atikanga umutekano mucye. Umuntu wazanye iki gitekerezo ni uwo gushimwa kuko ni igikorwa gituma abanyarwanda cyane cyane abakinnyi bongera kwibaza impamvu irushanwa ryitiriwe amahoro bityo bagashaka kumenya ibyabaye mbere kugira ngo habe hari irushanwa nk’iri”.

 

MIHIGO SADDAM  / INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND