Mu minis ishize amakuru yakomeje gucaracara impande n’impande bavuga ko Meddy yaba agiye kuza mu Rwanda gusa amakuru ahamye abantu bakabura aho bayakura, magingo aya amakuru nyayo ari hanze arahamya ko Meddy agiye kuza mu Rwanda gukora ibitaramo binyuranye.
Mu gucukumbura aya makuru umunyamakuru wa Inyarwanda yashatse kugera ku bari gutegura ibitaramo bya Meddy ariko si ibintu byari byoroshye ko bamuha amakuru ku buryo bworoshye, gusa uwahaye amakuru Inyarwanda.com utashatse ko amazina ye ajya hanze yatangaje byinshi kuri ibi bitaramo Meddy agiye gukorera mu Rwanda bishobora kuzasozwa n’icyo azahuriramo na The Ben.
Mu kiganiro n’uyu muntu twirinze gutangaza amazina ye yagize ati”Amakuru nyayo byo nibyo azaza…” amakuru yizewe Inyarwanda.com ifite ni uko Meddy naza azakora ibitaramo bitanu mu Rwanda aho bizatangira mu ntangiriro za Nzeri 2017 mu gitaramo kizabera i Kigali.
Usibye Kigali amakuru Inyarwanda.com ifite ahamya ko uyu muhanzi nagera mu Rwanda agomba gusiga akoze ibitaramo bitanu birimo ibizabera Huye, Musanze, Ngoma na Rubavu. Nyuma y’ibi bitaramo bya Meddy hitezwe ko mu mujyi wa Kigali hazabera noneho igitaramo kizahuza Meddy na The Ben mu kwezi ku Ukwakira 2017.
Mu Ukwakira 2017 The Ben na Meddy bazakorana igitaramo i Kigali nyuma y'ibitaramo bitanu Meddy azaba yakoreye mu Rwanda
Aha uwahaye amakuru Inyarwanda yatangaje ko Meddy atazazana na The Ben ahubwo The Ben azaba asanzwe ari mu Rwanda kubera gahunda ze bwite azaba yarajemo zitandukanye n’ibitaramo byo kuzenguruka igihugu Meddy yiteguye gukora.
Meddy na The Ben ni bamwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite ariko bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa nyuma yuko The Ben aje mu Rwanda akahakorera ibitaramo bikomeye ndetse byitabiriwe byateye inyota yo gutaramira mu Rwanda ku bandi bahanzi baba muri Amerika nahandi ku Isi, muri aba hakabamo na Meddy nawe ufite abafana batari bake.
TANGA IGITECYEREZO