RFL
Kigali

Meddy agiye kuza mu Rwanda aho biteganyijwe ko azahakora ibitaramo bitanu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/07/2017 10:14
15


Mu minis ishize amakuru yakomeje gucaracara impande n’impande bavuga ko Meddy yaba agiye kuza mu Rwanda gusa amakuru ahamye abantu bakabura aho bayakura, magingo aya amakuru nyayo ari hanze arahamya ko Meddy agiye kuza mu Rwanda gukora ibitaramo binyuranye.



Mu gucukumbura aya makuru umunyamakuru wa Inyarwanda yashatse kugera ku bari gutegura ibitaramo bya Meddy ariko si ibintu byari byoroshye ko bamuha amakuru ku buryo bworoshye, gusa uwahaye amakuru Inyarwanda.com utashatse ko amazina ye ajya hanze yatangaje byinshi kuri ibi bitaramo Meddy agiye gukorera mu Rwanda bishobora kuzasozwa n’icyo azahuriramo na The Ben.

Mu kiganiro n’uyu muntu twirinze gutangaza amazina ye yagize ati”Amakuru nyayo byo nibyo azaza…” amakuru yizewe Inyarwanda.com ifite ni uko Meddy naza azakora ibitaramo bitanu mu Rwanda aho bizatangira mu ntangiriro za Nzeri 2017 mu gitaramo kizabera i Kigali.

Usibye Kigali amakuru Inyarwanda.com ifite ahamya ko uyu muhanzi nagera mu Rwanda agomba gusiga akoze ibitaramo bitanu birimo ibizabera Huye, Musanze, Ngoma na Rubavu. Nyuma y’ibi bitaramo bya Meddy hitezwe ko mu mujyi wa Kigali hazabera noneho igitaramo kizahuza Meddy na The Ben mu kwezi ku Ukwakira 2017.

the benMu Ukwakira 2017 The Ben na Meddy bazakorana igitaramo i Kigali nyuma y'ibitaramo bitanu Meddy azaba yakoreye mu Rwanda

Aha uwahaye amakuru Inyarwanda yatangaje ko Meddy atazazana na The Ben ahubwo The Ben azaba asanzwe ari mu Rwanda kubera gahunda ze bwite azaba yarajemo zitandukanye n’ibitaramo byo kuzenguruka igihugu Meddy yiteguye gukora.

Meddy  na The Ben ni bamwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite ariko bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa nyuma yuko The Ben aje mu Rwanda akahakorera ibitaramo bikomeye ndetse byitabiriwe byateye inyota yo gutaramira mu Rwanda ku bandi bahanzi baba muri Amerika nahandi ku Isi, muri aba hakabamo na Meddy nawe ufite abafana batari bake.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • omario6 years ago
    nibaze kbsa
  • FINE6 years ago
    ahubwo yaratinze kuba ataraza!!! ikaze mu ngobyi yamuhetse
  • Dallas6 years ago
    Nibaze barye amafranga yinjinji gusa
  • Cccccc6 years ago
    Nibaze kuko abandi byarabayobeye peee ntabahanzi tukigira uretse mwebwe kbs!!!!
  • ineza6 years ago
    Yoooooo wlc home meddy
  • 6 years ago
    Hahahahahha uwo ninzimyi nagende.
  • Kiki6 years ago
    Ishyari riraha
  • willy6 years ago
    Azaze cyagwa abireke
  • nibyo koko natwe twaritubakumbuye cyane ikibazo nuko tutazabona uko tubabona kuko tuzaba turikwishuri .muzadukorere ubuvugizi bizab mubiruhuko bikuru6 years ago
    nibyo koko natwe twaritubakumbuye cyane ikibazo nuko tutazabona uko tubabona kuko tuzaba turikwishuri .muzadukorere ubuvugizi bizab mubiruhuko bikuru
  • Scott6 years ago
    Azaze
  • nibyo koko natwe twaritubakumbuye cyane ikibazo nuko tutazabona uko tubabona kuko tuzaba turikwishuri .muzadukorere ubuvugizi bizab mubiruhuko bikuru6 years ago
    nibyo koko natwe twaritubakumbuye cyane ikibazo nuko tutazabona uko tubabona kuko tuzaba turikwishuri .muzadukorere ubuvugizi bizab mubiruhuko bikuru
  • aline6 years ago
    naze tumukubite kukabuno igihe yatubesheye ngwaraza nonamaso yaheze mukirere, mwanawa umbabarire noneho iyinshuro uzaze doretwararambiwe guhora tugutegereje utubeshya nguraza
  • Uwera6 years ago
    Uh,baraza gake gake ngo ibitaramo muzambwire nibasubirayo!!!!!
  • 6 years ago
    Azabzanir iki c mn,? Inyats gus. kumwumva biruta kumubon kbx!
  • ptit ureba kure sha6 years ago
    hhhhhhhhhhh Meddy ndagufana ark ugiy kudupfunyikir amazi pe!! ntangoma nshyashya,ubundi ukwamiy mubik?





Inyarwanda BACKGROUND