RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto yatumye bamwe bamushinja irondaruhu

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/07/2017 7:33
5


Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto ari kumwe n’inshuti ye Jose Semedo iherekejwe n’amagambo ‘Black and White chocolate’ ugenekereje bivuga ngo “Shokora y’umukara n’umweru.



Aya ni amagambo atakiriwe neza aho bamwe bavuga ko iri ari irondaruhu yakoreye Semedo(umwirabura). Iyi foto itari kuvugwaho rumwe,Cristiano na Semedo bifotoje bari mu mazi batambaye umwenda ku gice cyo hejuru yaje gushimwa n’abantu barenga miliyoni 2.7 gusa bamwe bavuga ko aya magambo ya Cristiano arimo ivangura rishingiye ku ruhu.

Umwe muri aba witwa rafael22alam yagize ati”Ufite irondaruhu” mu gihe bamwe bavugaga ko aya magambo ntacyo atwaye.Uyu Semedo amaze imyaka 20 ari inshuti ya Cristiano kuko bamenyaniye mu irererero ry’ikipe ya Sporting Lisbonne yo muri Porotigari ndetse bakaba bari kumwe mu kiruruko n’imiryango yabo.Abajijwe iby’ubucuti bwe na Cristiano, Semedo yagize ati”Mufata nka mukuru wanjye,ntiyatekerezaga ko azagera ku rwego ubu ariho,gusa mu myumvire yacu dukwiye kudacika intege”.

Cristiano Ronaldo (left) posted this image of him and close friend Jose Semedo to Instagram

Cristiano Ronaldo ari kumwe na  Jose Semedo.

Ronaldo with Semedo, Miguel Paixao and son Cristiano Jnr in another Instagram picture

Uhereye ibumoso:Miguel Paxiao,Cristiano Jr,Cristiano Ronaldo na Jose Semedo.

Ronaldo recently became father to twins after Mateo and Eva were born via a surrogate

Cristiano Ronaldo aherutse kwibaruka impanga

Source:Dailymail

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dallas6 years ago
    Mujye mwakira uko muri niba mwirabura ntacyo mwabihindura None c yabeshye
  • dudu6 years ago
    hari igihe namwe mubura ibyo mwandika mukandika ubusutwa... askyga we nkubu se muvuze iki
  • Oya6 years ago
    Nta rondaruhu mbonye aha. Ahubwo wa munyamakuru we n'ako gahungu kabyanditse mufite complex. None yagombaga kuvuga ngo iki? Ubusa
  • Wa P6 years ago
    haba abasore neza...;)!
  • David6 years ago
    Apu





Inyarwanda BACKGROUND