Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto ari kumwe n’inshuti ye Jose Semedo iherekejwe n’amagambo ‘Black and White chocolate’ ugenekereje bivuga ngo “Shokora y’umukara n’umweru.
Aya ni amagambo atakiriwe neza aho bamwe bavuga ko iri ari irondaruhu yakoreye Semedo(umwirabura). Iyi foto itari kuvugwaho rumwe,Cristiano na Semedo bifotoje bari mu mazi batambaye umwenda ku gice cyo hejuru yaje gushimwa n’abantu barenga miliyoni 2.7 gusa bamwe bavuga ko aya magambo ya Cristiano arimo ivangura rishingiye ku ruhu.
Umwe muri aba witwa rafael22alam yagize ati”Ufite irondaruhu” mu gihe bamwe bavugaga ko aya magambo ntacyo atwaye.Uyu Semedo amaze imyaka 20 ari inshuti ya Cristiano kuko bamenyaniye mu irererero ry’ikipe ya Sporting Lisbonne yo muri Porotigari ndetse bakaba bari kumwe mu kiruruko n’imiryango yabo.Abajijwe iby’ubucuti bwe na Cristiano, Semedo yagize ati”Mufata nka mukuru wanjye,ntiyatekerezaga ko azagera ku rwego ubu ariho,gusa mu myumvire yacu dukwiye kudacika intege”.
Cristiano Ronaldo ari kumwe na Jose Semedo.
Uhereye ibumoso:Miguel Paxiao,Cristiano Jr,Cristiano Ronaldo na Jose Semedo.
Cristiano Ronaldo aherutse kwibaruka impanga
Source:Dailymail
TANGA IGITECYEREZO