RFL
Kigali

Igitego cya Bizimana Djihad cyahesheje APR FC igikombe cy’Amahoro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/07/2017 6:02
1

Igitego cya Bizimana Djihad umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC n’Amavubi ni cyo cyahesheje iyi kipe igikombe cy’Amahoro yatwaye ku nshuro yayo ya cyenda (9). APR FC yatsinze Espoir FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wakiniwe kuri sitade ya Kigali ku mugoroba w’uyu wa Kabiri.



Ni igitego cyabonetse ku munota wa 37’ w’umukino ku mupira Bizimana wamugezeho uturutse kuri Hakizimana Muhadjili ufite ubugi muri iyi mikino isojwe y’igikombe cy’Amahoro. Muri uyu mukino waranzwe n’Amakosa atari menshi, APR FC yateye koruneri imwe (1) ku busa bwa Espoir FC. APR FC yateye coup franc enye (4) kuri eshatu (3) za Espoir FC.

Mbogo Ali, Bao Baloua na Mulungula Wilondja Albert bita Alba bahawe amakarita y’imihondo buri umwe. Mu gusimbuza, Issa Bigirimana yasimbuwe na Sekamana Maxime ku munota wa 34’, Nshuti Innocent aha umwanya Twizerimana Onesme ku munota wa 84’.

Ku ruhande rwa Espoir FC, Uzabakiriho Hamadi yasimbuye Nkurunziza Felicien (89’), Mulungula Wilondja Albert asimburwa na Habyarimana Faustin (55’) mu gihe Bugingo Samson yasimbuye Hakundukize Adolphe (56’).

Ikipe ya APR FC yakinishije abakinnyi bari bakinnye ku mukino banyagiyemo Amagaju FC ibitego 5-0 mu gihe ikipe ya ESpoir FC yakinnye idafite Nyandwi Saddam wari ufite amakarita atatu y’umuhondo cyo kimwe na Hatungimana Basile wavunitse ikirenge mu gitondo cya mbere y’umukino.

Abakinnyi babanzamo ku mpande zombi:

APR FC: Kimenyi Yves (GK), Ngabonziza Albert ©, Nsabimana Aimable, Rusheshangoga, Imanishimwe Emmanuel, Imran Nshimiyimana,Yannick, Djihad Bizimana, Issa Bigirimana, Muhadjili Hakizimana na Nshuti Innocent

Espoir FC: Isingizwe Patrick (GK), Mutunzi Clement, Wa Losambo Moninga, Mbogo Ally, Wilondja Jacques ©, Dushimumugenzi Jean, Nkurunziza Felcien, Bainla Bao, Renzaho Hussein, Murungura Wilondja Albert, Bakundukize Adolphe

Ngabo Albert kapiteni wa APR FC ateruye igikombe cy'Amahoro

Ngabo Albert kapiteni wa APR FC ateruye igikombe cy'Amahoro

APR FC yegukanye igikombe yaherukaga mu 2014

APR FC yegukanye igikombe yaherukaga mu 2014

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba APR FC

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba APR FC

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

11 ba Espoir FC babanje mu kibuga

11 ba Espoir FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Hakizimana Muhadjili akurikiye umupira

Hakizimana Muhadjili akurikiye umupira

Nshuti Innocent acika Wilondja Jacques kapiteni wa Espoir FC

Nshuti Innocent acika Wilondja Jacques kapiteni wa Espoir FC

Abafana ba APR FC bari bitwaje ubutumwa bwo gusezera kuri Rusheshangoga Michel

Abafana ba APR FC bari bitwaje ubutumwa bwo gusezera kuri Rusheshangoga Michel

Wilondja Jacques Kapiteni wa Espoir FC  atera umupira

Wilondja Jacques Kapiteni wa Espoir FC atera umupira

Bizimana Djihad agwa hafi y'urubuga rw'amahina

Bizimana Djihad agwa hafi y'urubuga rw'amahina

Umukino wari ukomeye ku mpande zombi

Espoir FC

Umukino wari ukomeye ku mpande zombi

Ngabo Albert kapiteni wa APR FC asimbuka Bao wa Espoir FC

Ngabonziza Albert kapiteni wa APR FC asimbuka Bao wa Espoir FC

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego batsindiwe na Bizimana Djihad

APR FC

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego batsindiwe na Bizimana Djihad

Hakizimana Muhadjili agora abakinnyi ba Espoir FC

Hakizimana Muhadjili agora abakinnyi ba Espoir FC

Igikombe cy'Amahoro 2017

Igikombe cy'Amahoro 2017

Nyandwi Saddam (ubanza ibumoso) yarebaga umukino nk'abandi

Nyandwi Saddam (ubanza ibumoso) yarebaga umukino nk'abandi

Hatungimana Basile (ESpoir FC) yari yumiwe nyuma yo kuvunika mu kirenge mbere gato y'umukino

Hatungimana Basile (Espoir FC) yari yumiwe nyuma yo kuvunika mu kirenge mbere gato y'umukino

Antoine Hey (Iburyo) umutoza mukuru w'Amavubi na Mashami Vincent (ibumoso) umutoza wungirije

Antoine Hey (Iburyo) umutoza mukuru w'Amavubi na Mashami Vincent (ibumoso) umutoza wungirije

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC nyuma y'umukino

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC nyuma y'umukino

Bizimana Djihad watsinze igitego

Bizimana Djihad watsinze igitego 

Rusheshangoga Michel aterurwa n'abakinnyi bagenzi be

Rusheshangoga Michel aterurwa n'abakinnyi bagenzi be

Ikipe ya Rayon Sports yatahanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 3-0

Ikipe ya Rayon Sports yatahanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 3-0

Espoir FC yabaye iya kabiri bajya kwambara imidali

Espoir FC yabaye iya kabiri bajya kwambara imidali

Abakinnyi ba Espoir FC bakomera APR FC amashyi

Abakinnyi ba Espoir FC bakomera APR FC amashyi

Abakinnyi ba APR FC bambara imidali

Abakinnyi ba APR FC bambara imidali

APR FC  izakina imikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by'igihugu (Africa Total CAF  Confederations Cup)

APR FC  izakina imikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by'igihugu (Africa Total CAF  Confederations Cup)

Dore uko imikinoyarangiye :

Umwanya wa Gatatu:- Rayon Sports 3-0 Amagaju FC 

Umukino wa nyuma: -APR FC 1-0 Espoir FC 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • omar APR FC3 years ago
    Urumuntu wumusaza KBS kumafoto ndemeye rusheshangoga tumusezeye neza cyaneeeee Imana imuhe gutera imbere nogukungwa Allahum Amen


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND