RFL
Kigali

Savio Nshuti icyamujyanye muri AS Kigali si inyota y’ibikombe-AUDIO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/07/2017 13:28
1


Savio Nshuti Dominique wari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports mu myaka ibiri ishize yasinyiye ikipe ya AS Kigali ahabwa akayabo ka miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, inzu n’imodoka. Gusa uyu musore yemeza ko kujya muri iyi kipe y’umujyi ari uburyo bwamworohereza kujya gukina hanze y’u Rwanda.



Kuwa 28 Kamena 2017 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Savio Nshuti Dominique yabaye umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali avuye muri Rayon Sports yakoreyemo ibikomeye kugira ngo abe ageze ku rwego rwo guhenda amakipe yamwifuzaga harimo na APR FC.

Savio avuga ko kuva muri Rayon Sports ukajya muri AS Kigali itagira abafana ari icyemezo gikomeye:

Ikipe ya AS Kigali kuri ubu ifite umufana umwe uhoraho n’abandi bacye batarenze icumi (10) baza ku kibuga batumweho ku nyungu zitandukanye. Ibi bitandukanye na Rayon Sports usanga ifite abafana mu mpande zitandukanye z’igihugu ndetse no hanze y’u Rwanda.

Savio Nshuti avuga ko gufata icyemezo byabanje kugorana ariko yibuka ko ari ubuzima bityo afata umwanzuro w’abagabo aragenda.

“Icyemezo ntabwo byari byoroshye ariko habaho guhindura ubuzima. Bibaho mu buzima kuba wava ahantu hamwe ukajya ahandi, ndumva ari icyemezo cy’abagabo nafashe. Byari bigoranye cyane. Savio Nshuti Dominique

Ese ko mu myaka ibiri ishize yari amaze muri Rayon Sports yatwayemo ibikombe, Savio arashaka iki muri AS Kigali?

Mu myaka ibiri ishize AS Kigali ntiyigeze inakoza imitwe y’intoki kuri kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda mu gihe Rayon Sports yatwaye igikombe cy’Amahoro 2016 n’igikombe cya shampiyona 2016-2017.

Savio Nshuti avuga ko muri iyo myaka byari byiza kuko yatwayemo ibikombe bibiri (2) kandi ko anashima buri umwe wese ufite ahurira na Rayon Sports ku kazi bakoze. Gusa uyu musore akavuga ko ibyo yakoze muri Rayon Sports azajya kubigerageza muri AS Kigali nubwo bigoye cyane ku muntu ukurikira umupira w’amaguru wa hano mu Rwanda.

Ikindi nuko savio Nshuti yishakira inzira zoroheje zimuganisha kujya gukina hanze y’u Rwanda.

“Icyo nzajya gukora muri AS Kigali ni ukuyifasha tukaba twakwegukana ibikombe ariko intego yanjye ni ukuba nabona uburyo nakwerekeza hanze “.

Ese kuba mu masezerano ya Savio harimo agateganyo ka miliyoni 80 ku ikipe yaza imushaka?

Muri iyi si turimo ibintu byose bisaba gufungura amaso y’ubwonko ukareba icyagira akamaro cyane mu buryo bw’amafaranga kuko binashobora kuba wafata umwanzuro ugora abari hanze kwiyumvisha.

Mu masezerano ya Savio Nshuti Dominique afitanye na AS Kigali harimo ko mu gihe hari ikipe yava hanze y’u Rwanda imushaka, byayisaba miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda (80.000.000 FRW) kugira ngo imurekure.

Gusa iyo uganira n’uyu mukinnyi cyangwa abandi bazi neza ibibera imbere muri AS Kigali uhita wumva ko hari gahunda uyu musore asanzwe aziranyeho n’abamuguze yo kuzaba bamwungukamo amafaranga atari make kuko bose basa naho bazi neza ko iyo kipe izabobneka bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2017.

Savio Nshuti ubwe yemera ko hari amakipe akivugana nayo (Ntabwo ayavuga amazina) kuko anahamya ko muri Mutarama 2018 ubwo isohoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye azajya gukora igeragezwa ndetse ko bitanatungurana mu gihe yagenda na shampiyona y’u Rwanda 2017-2018 itaratangira.

“Nabyo birimo (Kujya hanze y’u Rwanda) mu byabashije kuba nakwerecyezayo (Muri AS Kigali). Ndumva kujya muri AS Kigali nabyo ari inzira yo kuba nakwerecyeza hanze. Mbivuga kenshi ko nakoze amasezerano yanjye nyashyikiriza AS Kigali, AS Kigali irayemera. Niyo mpamvu nahise nyerekezamo kugira ngo mbe najya hanze binyoroheye”. Savio Nshuti.

Savio Nshuti asoza kuri iyi ngingo avuga ko mu gihe ibyo ateganya (kujya hanze ) byananirana yakomeza gukina atera imbere kandi ko yizeye ko bizagenda neza.

Ese kuba hari amakipe amushaka byaba bigeze he aganira nayo nubwo yamaze gusinyira AS Kigali?

Savio Nshuti Dominique umubajije ibijyanye n’aho bigeze mu kuba yakwigira hanze y’u Rwanda gushaka ahari amakipe meza, akubwira ko imwe mu makipe amwifuza azajya kuyakoramo igeragezwa muri aya mezi ya nyuma ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu gihe indi kipe imwifuza azajyayo muri Mutarama 2018.

“Turacyari kuvugana kuko hari ikipe ngomba kujya gukoramo igeragezwa. Indi kipe twavuganye ko nzajya gukoramo igeragezwa mu kwa Mbere (Mutarama)…..Ntabwo nabivuga ubu nzabivuga byegereje”.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Savio Nshuti Dominique, yavuze ko mu bantu ashimira barimo; abayobozi, abakinnyi n’abafana  ba Rayon Sports n’umupira w’amaguru mu Rwanda muri rusange, umubyeyi wamwibarutse (nyina) , bashike be bava inda imwe ndetse n’umukobwa bakundana.

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO KIRAMBUYE CYA SAVIO NSHUTI DOMINIQUE

Savio Nshuti Dominique mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC igitego 1-0 mu gikombe cy'Amahoro 2017

Savio Nshuti Dominique mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC igitego 1-0 mu gikombe cy'Amahoro 2017

Savio Nshuti Dominique icyo yifuza ni ukujya gukina hanze y'u Rwanda anyuze muri AS Kigali

Savio Nshuti Dominique icyo yifuza ni ukujya gukina hanze y'u Rwanda anyuze muri AS Kigali

Savio Nshuti Dominique azitirwa na Wilondja Jacques kapiteni wa Espoir FC

Savio Nshuti Dominique azitirwa na Wilondja Jacques kapiteni wa Espoir FC

 Savio Nshuti Dominique afashwe na Mbogo Ali myugariro wa Espoir FC

Savio Nshuti Dominique afashwe na Mbogo Ali myugariro wa Espoir FC

Savio Nshuti Dominique

Savio Nshuti Dominique

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Date6 years ago
    Rayon ndayikunda kdi ndayubaha, gusa sinabura guhora mvuga KO iyobowe n'abantu basa natagira ubwenge uno munsi ndabishimangiye ntabwo bigirira peee!!! Uyu mwanaya iboro ntacyo batari gukora ngo bamugumane cyane KO yari inyungu ku mupira y'amafaranga. Igendere Savion wampaga ibyishimo.





Inyarwanda BACKGROUND