Dr Albert Ndikumana ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo: Hozana, Turidegembya, You are welcome yakoranye na Eloge n'izindi, mu buzima busanzwe akaba akora umwuga w'ubuganga. Ubukwe bwa Dr Albert na Kiyobe Merry bubaye nyuma y’amezi macye bahishuye ko bakundana dore ko tariki 2 Mutarama 2017 ari bwo umusore yateye ivi mu birori yari yatumiyemo inshuti ze.
Mu mpera z'icyumweru gishize, Dr Albert n’umukunzi we Kiyobe Merry bakoze ubukwe bubereye ijisho ubwo basezeranaga imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Zion Temple mu Gatenga nyuma y'aho abatumiwe bajya kwiyakirira i Gikondo muri Salle iherereye mu mudugudu wo kwa Rujugiro.

Dr Albert yambika impeta umukunzi we
Dr Albert na Kiyobe bari bambariwe na bamwe mu bantu bazwi mu muziki nyarwanda aho twavugamo umuhanzi Yvan Buravan, umunyamakuru Kate Gustave, Ronnie Gwebawaya, Juliet Tumusiime n’abandi. Mu bari babambariye kandi hari harimo n'abazungu bari bajyanishije n'abandi bambariye aba bageni, ibintu wabonaga bibereye ijisho.
Muri ibi birori, Dr Albert yaririmbiye umukunzi we Kiyobe indirimbo irimo imitoma ishimangira urwo amukunda. Abandi bataramiye abari muri ibi birori harimo: Umuhanzi Aime Uwimana,Drama team yo muri Zion Temple na Asaph yahagurukije abari muri ibi birori hafi ya bose barimo n'abageni, bagafatanya gucinya umudiho bashimira Imana yakoreye ubukwe bwiza Dr Albert na Kiyobe ndetse banayisaba kuzabana nabo ubuzima bwabo bwose.

Dr Albert yaririmbiye umukunzi we ati "Nitakupenda kuliko jana"
Twabibutsa ko tariki 24 Kamena 2017 ari bwo Dr Albert yakoze imihango yo gusaba no gukwa, asabirwa na Dr Kanimba Pierre Célestin umuyobozi w'ivuriro ‘La Médicale’. Iyo mihango yabereye iwabo w’umukobwa mu karere ka Ngoma. Dr Albert na Kiyobe basezeranye imbere y’amategeko ya Leta tariki 22 Kamena 2017.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU BUKWE BWA DR ALBERT NA KIYOBE MERRY


Umunyamakuru Kate Gustave (iburyo) yari mu bukwe bwa Dr Albert

Mu bambariye Dr Albert na Kiyobe hari harimo n'abazungu



Yvan Buravan na Ronnie ni bamwe mu bari bambariye Dr Albert

Kiyobe Merry ati "Abakobwa banjye bari he ngo twifotoze"

Akanyamuneza kari kose ku bageni no ku bakobwa bambariye Kiyobe

Kiyobe Merry yasomye umukunzi we ubwo yari amaze kumuterura amwumvisha umunyenga

Hano bari barimo gukata umutsima wa kizungu

Inshuti zabo zabahaye impano



Aime Uwimana yaririmbiye abageni


Iyi Drama team yashimishije benshi


Asaph yaririmbiye abageni barizihirwa cyane barahaguruka bafatanya nayo gutambira Imana

Kanuma Damascene yaririmbiye abageni, umuzungu wari umuri inyuma ava mu bye amuhanga amaso




Umunyamakuru Juliet Tumusiime (uwa kabiri uhereye iburyo) yari yambariye umukobwa


Dr Albert yitegereza abakobwa bambariye umukunzi we




Dr Albert hamwe na Yvan Buravan wari wamwambariye

Dr Albert hamwe n'umunyamakuru Ronnie

Dr Albert hamwe n'abasore bamwambariye

Dr Albert na Kiyobe Merry nyuma yo kwambikana impeta

Juliet Tumusiime ntiyari kuva muri ubu bukwe adafashe 'Selfie' y'aba basore n'inkumi

Bafashe 'Selfie' nk'urwibutso rw'ibihe byiza bagiriye mu bukwe bwa Dr Albert/Ifoto: Ronnie
AMAFOTO: MUGISHA Daniel
REBA HANO 'YOU ARE WELCOME' YA DR ALBERT
