Umuhanzi Dr Albert Ndikumana ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Rock yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Kiyobe Merry mu muhango wabaye kuri uyu wa 1 Nyakanga 2017 ukabera muri Zion Temple mu Gatenga.
Dr Albert Ndikumana ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo: Hozana, Turidegembya, You are welcome yakoranye na Eloge n'izindi, mu buzima busanzwe akaba akora umwuga w'ubuganga. Ubukwe bwa Dr Albert na Kiyobe Merry bubaye nyuma y’amezi macye bahishuye ko bakundana dore ko tariki 2 Mutarama 2017 ari bwo umusore yateye ivi mu birori yari yatumiyemo inshuti ze.
Mu mpera z'icyumweru gishize, Dr Albert n’umukunzi we Kiyobe Merry bakoze ubukwe bubereye ijisho ubwo basezeranaga imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Zion Temple mu Gatenga nyuma y'aho abatumiwe bajya kwiyakirira i Gikondo muri Salle iherereye mu mudugudu wo kwa Rujugiro.
Dr Albert yambika impeta umukunzi we
Dr Albert na Kiyobe bari bambariwe na bamwe mu bantu bazwi mu muziki nyarwanda aho twavugamo umuhanzi Yvan Buravan, umunyamakuru Kate Gustave, Ronnie Gwebawaya, Juliet Tumusiime n’abandi. Mu bari babambariye kandi hari harimo n'abazungu bari bajyanishije n'abandi bambariye aba bageni, ibintu wabonaga bibereye ijisho.
Muri ibi birori, Dr Albert yaririmbiye umukunzi we Kiyobe indirimbo irimo imitoma ishimangira urwo amukunda. Abandi bataramiye abari muri ibi birori harimo: Umuhanzi Aime Uwimana,Drama team yo muri Zion Temple na Asaph yahagurukije abari muri ibi birori hafi ya bose barimo n'abageni, bagafatanya gucinya umudiho bashimira Imana yakoreye ubukwe bwiza Dr Albert na Kiyobe ndetse banayisaba kuzabana nabo ubuzima bwabo bwose.
Dr Albert yaririmbiye umukunzi we ati "Nitakupenda kuliko jana"
Twabibutsa ko tariki 24 Kamena 2017 ari bwo Dr Albert yakoze imihango yo gusaba no gukwa, asabirwa na Dr Kanimba Pierre Célestin umuyobozi w'ivuriro ‘La Médicale’. Iyo mihango yabereye iwabo w’umukobwa mu karere ka Ngoma. Dr Albert na Kiyobe basezeranye imbere y’amategeko ya Leta tariki 22 Kamena 2017.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU BUKWE BWA DR ALBERT NA KIYOBE MERRY
Umunyamakuru Kate Gustave (iburyo) yari mu bukwe bwa Dr Albert
Mu bambariye Dr Albert na Kiyobe hari harimo n'abazungu
Yvan Buravan na Ronnie ni bamwe mu bari bambariye Dr Albert
Kiyobe Merry ati "Abakobwa banjye bari he ngo twifotoze"
Akanyamuneza kari kose ku bageni no ku bakobwa bambariye Kiyobe
Kiyobe Merry yasomye umukunzi we ubwo yari amaze kumuterura amwumvisha umunyenga
Hano bari barimo gukata umutsima wa kizungu
Inshuti zabo zabahaye impano
Aime Uwimana yaririmbiye abageni
Iyi Drama team yashimishije benshi
Asaph yaririmbiye abageni barizihirwa cyane barahaguruka bafatanya nayo gutambira Imana
Kanuma Damascene yaririmbiye abageni, umuzungu wari umuri inyuma ava mu bye amuhanga amaso
Umunyamakuru Juliet Tumusiime (uwa kabiri uhereye iburyo) yari yambariye umukobwa
Dr Albert yitegereza abakobwa bambariye umukunzi we
Dr Albert hamwe na Yvan Buravan wari wamwambariye
Dr Albert hamwe n'umunyamakuru Ronnie
Dr Albert hamwe n'abasore bamwambariye
Dr Albert na Kiyobe Merry nyuma yo kwambikana impeta
Juliet Tumusiime ntiyari kuva muri ubu bukwe adafashe 'Selfie' y'aba basore n'inkumi
Bafashe 'Selfie' nk'urwibutso rw'ibihe byiza bagiriye mu bukwe bwa Dr Albert/Ifoto: Ronnie
AMAFOTO: MUGISHA Daniel
REBA HANO 'YOU ARE WELCOME' YA DR ALBERT
TANGA IGITECYEREZO