RFL
Kigali

KIGALI: Diamond yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/07/2017 9:16
5


Mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Kamena 2017 ni bwo Diamond yageze mu Rwanda aho yanyuze mbere yuko yerekeza i Goma muri RDC aho afite ikindi gitaramo, uyu mugabo mbere yuko ava mu Rwanda yabanje kuganira n’itangazamakuru mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa 30 Kamena 2017.



Iki kiganiro cyabereye kuri Hotel Marriott byari byitezwe ko gitangira saa sita zuzuye ariko habayeho gukerererwaho gato dore ko cyatangiye saa munani (14h00). Iki kiganiro kandi kitabiriwe n'abandi bahanzi bazataramana n'uyu muhanzi barimo Yvan Buravan, Dj Pius na Charly& Nina. Abatabashije kuhagera ni abagomba kugera mu Rwanda mu masaha make ari imbere barimo Vanessa Mdee, Morgan Hertage.

Diamond muri iki kiganiro yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba mu Rwanda aho afata nk'iwabo, yatangaje ko yishimiye kongera kuhakorera igitaramo kandi yizeza abantu ko azakora umuziki wa Live.

Charly na Nina bo bahamije ko bishimiye gutaramana na Diamond basanzwe bafata nk'umuhanzi ukomeye ndetse w'ikitegererezo mu karere. Dj Pius nawe kandi yishimiye kuba agiye gutaramana na n'uyu muhanzi asaba abanyamakuru kubasabira abanyarwanda kuzitabira iki gitaramo. Ku ruhande rwa Yvan Buravan yatangaje ko yishimiye kuririmbana na Diamond nyamara ubwo uyu muhanzi yaherukaga kuza mu Rwanda Yvan Buravan yari ataraba umuhanzi ukomeye. Yagize ati " Iyo ni intambwe ikomeye kandi mbijeje ko mu minsi iri imbere umuziki w'u Rwanda uba ugeze ku rundi rwego."

Diamond ari mu Rwanda ku mpamvu z’igitaramo agomba gukorera mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017 i Nyamata muri Golden Tulip Hotel aho azafatanya n'abandi bahanzi barimo Morgan Hertage, Vanessa Mdee, Yvan Buravan, Charly na Nina ndetse na Dj Pius. 

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) mu myanya isanzwe ndetse na makumyabiri na bitanu (25,000frw) mu myanya y’icyubahiro. Diamond azataramira mu Rwanda avuye i Goma ho muri RDC aho azataramira tariki 1 Nyakanga 2017.

REBA AMAFOTO:

DiamondIcyumba bagombaga gukoreramo cyari kirinzwe bikomeye n'aba basore b'ibigangoDiamondDiamondDiamondAbanyamakuru bari benshiDiamondDiamondDiamond yinjiye asuhuza abanyamakuruDiamondYijeje abanyamakuru gukora igitaramo gikomeyeDiamondDiamondDj pius yatangaje ko yishimiye kuririmbira hamwe na Diamondyvan buravan

Yvan Buravan yishimiye gutaramana na Diamond

AMAFOTO -Ihorindeba Lewis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aristo Platnumz6 years ago
    Nukuri nk'abanyarwanda muri rusange' Diamond turamwishimiye cyane! Ark natwe icyo twamwisabira ni kimwe 1 gusa kuzaririmba indirimbo zitari munsi y'icumi 10 dore ko igitaramo cye kinahenze cyane hakiyongeraho no kuba ari no muntara NJYEWE UKO MUKUNDA BIRARENZE NI UMWIHARIKO PE. MURAKOZE!
  • dada6 years ago
    arimo koutajya muvuga isaha iki gitaramo kizatangiriraho????
  • uwishimwe gemima6 years ago
    ah nibyiza kd turamukunda cyne kd babanzi bacu bazabikora tudabizeyeeeee kd turabazirikanaaaaa
  • 6 years ago
    Ariko se kuki abobakecuru babiri biyambika ubusa koko? Nabyo birimubibamamaza? Yewe mushaje nabi peee! Ubwo niba mwambaye ayomasutiye mwitangazamakuru kuri stage muzambariki? Samakariso?
  • Eric Mico6 years ago
    Mubwire Charry & Nina ubutaha nibambara gutya bazashyireho akanigi cg agachainette mwijosi, bizaba more beautiful. thx & love





Inyarwanda BACKGROUND