RFL
Kigali

Mbere y'uko ataramira i Kigali muri 'Jazz Junction' Kidum yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/06/2017 14:37
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 hateganyijwe igitaramo cya Jazz Junction gisanzwe kiba buri mpera za buri kwezi, kuri ubu umuhanzi watumiwe ni Kidum wanagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2017 muri Kigali Serena Hotel.



Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Kidum yabajijwe ibibazo byinshi by’amatsiko abanyamakuru bifuzaga kumumenyaho, uyu muhanzi yatangiye ashimira abamutumiye anabizeza ko yumva yiteguye gutaramira abanyarwanda kandi akabashimisha. Yongeyeho ko atiyumva gusa nk’umuhanzi w’Umurundi ko ahubwo yiyumva nk’umuhanzi w’Umunyarwanda dore ko asanga nta tandukaniro hagati y’u Rwanda n’Uburundi.

Jazz junctionAbanyamakuru bari biteguye iki kiganiro n'abanyamakuru cya Kidum

Kidum yatangiye abazwa ku byo amazemo iminsi bijyanye no kuba yaritiriwe kuba inyuma ya Perezida Nkurunziza bikanamuteranya na bamwe mu bafana ba muzika avuga ko ibyo byabayeho ariko ko byarangiye yumva noneho nta kibazo gihari cyane ko i Burundi bisa naho amahoro atangiye kugaruka, aha asoza yavuze ko asaba abo bireba kongera kugarura umubano hagati y’u Rwanda n’Uburundi.

Kidum watangaje ko yishimiye kongera gutaramira mu Rwanda aho we ahamya ko amaze kuhataramira inshuro zirenga ijana, atangaza ko yiteguye gukorana na Neptunez Band nubwo atariyo Band isanzwe imucurangira. Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye cyane kongera guhura n'abafana be b’ababanyarwanda.

Jazz junctionUhereye i Buryo ni Remy uhagarariye RG isanzwe itegura Kigali Jazz Junction, Kidum n'abayobozi muri Airtel Rwanda

Ku ruhande rwabategura iki gitaramo batangaje ko ibintu byose biteguye neza ndetse igitaramo kigomba kugenda neza aha baboneyeho guhita berekana undi muterankunga w’iki gitaramo dore ko cyari gisanzwe giterwa inkunga na Miitzing gusa magingo aya hakaba hamaze kwiyongeraho na Airtel yahamije ko basinyanye amasezerano y’umwaka n'abasanzwe bategura Jazz Junction.

Usibye Kidum ariko abategura iki gitaramo baboneyeho gutangaza ko hari abandi bahanzi barimo Beauty for Ashes nayo izataramira abazitabira iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Hotel Serena ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 nkuko twari twabivuze hejuru.

KidumKidumKidum asubiza ibibazo by'abanyamakuruKidumBafatanye ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND