RFL
Kigali

Imirwano hagati ya Chris Brown n’itsinda Migos yagaragayemo Dj Khaled na Future baza gutanga ubufasha

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/06/2017 20:03
0


Mu birori byabaye nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya BET Awards 2017, Chris Brown n’abo bari kumwe barwanye n’abo mu itsinda Migos rigizwe n’abitwa Quavo,Offset na Takeoff.



Dj Khaled na Future nabo bagaragaye muri izi  mvururu bakiza abashyamiranaga. Nk’uko urubuga TMZ rubitangaza, abibibonye barutangarije ko ubwo ibi birori byari birimbanije, ibyishimo ari byose umwe mu bari baje baherekeje umuhanzi Chris Brown yakubise ikofe umwe mu bari baje bashagaye itsinda Migos imirwano itangira ubwo.

Chris Brown yahise atangira kurwana gusa inshuti ze ziramufata ndetse Dj Khaled wari kumwe n’umuhungu we Asahd na Future wari kumwe n’umukunzi we nabo baza gutanga ubufasha. Gusa byarangiye Chris Brown ntawe akubise ikofe ndetse ntabwo yigeze atabwa muri yombi ndetse n’umwana wa Dj Khaled nta kibazo namba yahagiriye.

Chris Brown

Dj Khaled na Future baje gutanga ubufasha muri iyi mirwano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND