Nelson Mucyo ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umunyamakuru wanakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Abinyujije ku Inyarwanda.com, uyu musore yatanze ubutumwa bureba ibinyamakuru bya Gikristo bya hano mu Rwanda.
Nelson Mucyo ni umwe mu bahanzi baboneye izuba abahanzi nyarwanda bahimbaza Imana binyuze mu muziki. Nelson Mucyo ukunzwe mu ndirimbo ‘Iriba’ n’izindi zinyuranye ukongeraho n’izindi yagiye yandikira abahanzi barimo abafite amazina akomeye hano mu Rwanda, ubutumwa bwe buribanda ku gushima, kunenga no gutanga inama ku binyamakuru bya Gikristo.
Dore ubutumwa bwa Nelson Mucyo uko buteye:
Gushimira
Nelson Mucyo yagize ati:“Buri mwuga wose ugira amahame n'imirongo mikuru abantu batagakwiye kurenga. Ndashimira ibitangazamakuru bya Gikristo bikora neza inshingano zabyo neza. Umurimo mwiza mukora umunsi ku wundi, utanga umusaruro bityo bituma ubwami bw'Imana bwaguka."
Kunenga
Ubundi inkuru zica mu bitangazamakuru bya gikristo zakabaye kuba ari izisigira abantu (Abakristo,Abasomyi) icyigisho mbese akarorero ku rwego rwa gikristo nyine ku buryo bunguka ubwenge, kujijuka, gukomera, kwihana no gukizwa.
Ibi ntibyagerwaho mu gihe bamwe mu bandikira Gospel batariyumvisha umumaro w'ibitangazamukuru bya gikristo mu bwami bw'Imana. Ubwiyongere bw'imbuga za interineti za gikristo bwo nyine busobanura business(ubucuruzi) ariko na none bikaba akajagari iyo ubonye bamwe bakoresha inkuru z’abandi, ugasoma imbuga 5 usanga inkuru ari ibiterezo byateruwe ahandi ibi sinzi uko nabyita.
Hari nabo usanga bakoresheje source (ivomo) z’abandi ntibanavuge aho babikesha (quoting). Ibi mbyise imiyaga kuko nta bunyamwuga wabisangamo. Benshi mu bandika hari n’abo usanga basa nk’aho batanazi no gukurikiza ingingo bibandaho bandika (redaction) igikubiyemo ndetse n’imiterere y'imyandikire (fond et forme).
Inama natanga
Icyiza ni ukubanza ugatekereza ku mbaga nyamwinshi wandikiye (Publique). Banza utoremo ikigambiriwe, naho werekeza inkuru yawe, maze ukusanye unatondekanye ibintu (ibimenyetso) biza kugufasha kwumvikanisha inkuru yawe ndetse no kumva ko ari impamo. Ntukibagirwe kwita ko nyito y’inkuru yawe kuko aha ni ho hazerekana ibikubiyemo. Benshi rero hari ubwo usanga inyito (Titre) ihabanye n’ikiri mu butumwa (Message) indani mu nkuru.
Nimwandika mujye mwirinda gukoresha amagambo adafite umumaro n'imirongo idahwitse (les phrases creuses) igenda igaruka kandi idakubita ku ntego nyamakuru y'inkuru yawe. Ibidukikije byose byaba inkuru, ariko se niko bifitiye umumaro abantu bacu? Niba uri umunyamakuru ukaba ukijijwe (umukristo) ni byiza. Ni byo koko ibyo tubona mu matorero byose byaba inkuru, ese ni ko bifitiye abantu basoma inkuru zacu umumaro?
Ushobora kwibaza ibyo binyamakuru byandika imiyaga ibyo ari byo:
Icya mbere: Ni ikinyamakuru kidatanga isura y’uko cyitwa ugasanga ntigihumeka ibyo abantu bari bagitegerejeho. Gifite izina ryiza ariko ntikigaragaza ishusho ry’izina ryacyo
Icya kabiri: Ni ikinyamakuru gishishikarira kumva cyanenga kigasenya kikarandura ariko ku musozo w’inkuru, icyantangaje ntube wasangamo inama zo guhindura amakosa cyanenze cyangwa icyanditswe gihamagarira abantu kureka ingeso mbi.
Icya gatatu: Iki kinyamakuru gihora gitangaza ama raporo ntikizi gutandukanya inkuru, icyigisho , n’inyandiko mvugo. Ntikizi amako y’inkuru kuko kitibanda ku miterere y’inkuru zacyo. Ntiwamenya inkuru ivugwa hose, inkuru igezweho, inkuru isaza, inkuru yigisha, inkuru isetsa, inkuru isenya mbese kibereye ku isoko y’imuyaga.
Nelson Mucyo umuhanzi waboneye izuba benshi mu bakora umuziki wa Gospel
TANGA IGITECYEREZO