RFL
Kigali

Ndashima, nenge ariko ntange n'inama ku binyamakuru bya Gikristo byandika imiyaga- Nelson Mucyo

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/06/2017 18:03
18


Nelson Mucyo ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umunyamakuru wanakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Abinyujije ku Inyarwanda.com, uyu musore yatanze ubutumwa bureba ibinyamakuru bya Gikristo bya hano mu Rwanda.



Nelson Mucyo ni umwe mu bahanzi baboneye izuba abahanzi nyarwanda bahimbaza Imana binyuze mu muziki. Nelson Mucyo ukunzwe mu ndirimbo ‘Iriba’ n’izindi zinyuranye ukongeraho n’izindi yagiye yandikira abahanzi barimo abafite amazina akomeye hano mu Rwanda, ubutumwa bwe buribanda ku gushima, kunenga no gutanga inama ku binyamakuru bya Gikristo.

Dore ubutumwa bwa Nelson Mucyo uko buteye:

Gushimira

Nelson Mucyo  yagize ati:“Buri mwuga wose ugira amahame n'imirongo mikuru abantu batagakwiye kurenga. Ndashimira ibitangazamakuru bya Gikristo bikora neza inshingano zabyo neza.  Umurimo mwiza mukora umunsi ku wundi, utanga umusaruro bityo bituma ubwami bw'Imana bwaguka."

Kunenga

Ubundi inkuru zica mu bitangazamakuru bya gikristo zakabaye kuba ari izisigira abantu (Abakristo,Abasomyi) icyigisho  mbese akarorero ku rwego rwa gikristo nyine ku buryo bunguka ubwenge, kujijuka, gukomera, kwihana no gukizwa.

Ibi ntibyagerwaho mu gihe bamwe mu bandikira Gospel batariyumvisha umumaro w'ibitangazamukuru bya gikristo mu bwami bw'Imana. Ubwiyongere bw'imbuga za interineti za gikristo bwo nyine busobanura business(ubucuruzi) ariko na none bikaba akajagari iyo ubonye bamwe bakoresha inkuru z’abandi, ugasoma imbuga 5 usanga inkuru ari ibiterezo byateruwe ahandi ibi sinzi uko nabyita.

Hari nabo usanga bakoresheje source (ivomo) z’abandi ntibanavuge aho babikesha (quoting). Ibi mbyise imiyaga kuko nta bunyamwuga wabisangamo.  Benshi mu bandika hari n’abo usanga basa nk’aho batanazi no gukurikiza ingingo bibandaho bandika (redaction) igikubiyemo ndetse n’imiterere y'imyandikire (fond et forme).

Inama  natanga

Icyiza ni ukubanza ugatekereza ku mbaga nyamwinshi wandikiye (Publique). Banza utoremo ikigambiriwe, naho werekeza inkuru yawe, maze ukusanye unatondekanye ibintu (ibimenyetso) biza kugufasha kwumvikanisha inkuru yawe ndetse no kumva ko ari impamo. Ntukibagirwe kwita ko nyito y’inkuru yawe kuko aha ni ho hazerekana ibikubiyemo. Benshi rero hari ubwo usanga inyito (Titre) ihabanye n’ikiri mu butumwa (Message) indani mu nkuru.

Nimwandika mujye mwirinda gukoresha amagambo adafite umumaro n'imirongo idahwitse  (les phrases creuses) igenda igaruka kandi idakubita ku ntego nyamakuru y'inkuru yawe. Ibidukikije byose byaba inkuru, ariko se niko bifitiye umumaro abantu bacu? Niba uri umunyamakuru ukaba ukijijwe (umukristo) ni byiza. Ni byo koko ibyo tubona mu matorero byose byaba inkuru, ese ni ko bifitiye abantu basoma inkuru zacu umumaro?

Ushobora kwibaza ibyo binyamakuru byandika imiyaga ibyo ari byo:

Icya mbere: Ni ikinyamakuru kidatanga isura y’uko cyitwa ugasanga ntigihumeka ibyo abantu bari bagitegerejeho. Gifite izina ryiza ariko ntikigaragaza ishusho ry’izina ryacyo

Icya kabiri: Ni ikinyamakuru gishishikarira kumva cyanenga kigasenya kikarandura ariko ku musozo w’inkuru, icyantangaje ntube wasangamo inama zo guhindura amakosa cyanenze cyangwa icyanditswe gihamagarira abantu kureka ingeso mbi.

Icya gatatu: Iki kinyamakuru gihora gitangaza ama raporo ntikizi gutandukanya inkuru, icyigisho , n’inyandiko mvugo. Ntikizi amako y’inkuru kuko kitibanda ku miterere y’inkuru zacyo. Ntiwamenya inkuru ivugwa hose, inkuru igezweho, inkuru isaza, inkuru yigisha, inkuru isetsa, inkuru isenya mbese kibereye ku isoko y’imuyaga.

Image result for Umuhanzi Nelson Mucyo amakuru

Nelson Mucyo umuhanzi waboneye izuba benshi mu bakora umuziki wa Gospel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndumiwe6 years ago
    harya ubwo ujya kunenga abandi wowe wabanje kwibuka umubare wibitangazamakuru wazengurutse kubera ubuswa bwawe bakakwirukana aho ugeze hose? Nelson terwa isoni nibyo uvuze wigisha media za gikristo kd nawe ubwawe itabgazamakuru ryarakunaniye
  • Kalisa Fred6 years ago
    Ukuri kuraryana ! Ibinyamakuru bya gospel mwemere inama za mugenzi wanyu !
  • 6 years ago
    Bavuga ibigoramye imihoro ikarakara. Ababwirwa bakwisubiyeho bakareka gutanguranwa batukana. Najyaga numva Data avudga ngo Akumiro ni itushi koko!!
  • Joffre 6 years ago
    Wowe se ubabajwe Niki ahubwo se uziki waratira abandi ni wowe muswa wa kiburaburyo we ubabajwe nuko Nelson akubwiye ubumara ukora reka agaragaze uko muteye. Yirukanywe se nande hehe se wavuze icyo uvuga Izi mbuga zanyu zamafuti nta nicyo zikimaze.
  • Imena6 years ago
    Mwanga umuntu ubabwira ukuri mbega , ubu koko muriyi nkuru hari umintu yavuze ko yanenze muri rusange ? Nelson nta kinyamakuru yirukanweho yavuye mu itangazamakuru yigira mu bindi ariko ni umu gospel ntimugaterwe ipfunwe numuntu ubabwira ukuri !
  • Ngabire 6 years ago
    Inkuru nziza rwose .
  • Sabizeze6 years ago
    Uri umugabo mucyo we .mugume hamwe babavugutiye umuti mwiza ! Ahubwo muhindure imikorere .
  • Muberarugo6 years ago
    Gutese? Ubu ayo ma webu yanyu mubona atarakajagari ? Gosupo gosupo yayayayaya neliso ababwiye ko ibyo mwandikamujye mubanzakumenya ko bifiteumumaro
  • Tumaini 6 years ago
    Wow , Njye birambabaza iyo mbona nta bunyamwuga muri gospel kabisa mwagiye mwigira ku zindi mbuga zitari gospel mwandika ibi pages byinshi birimo ubusa . Abandi nta discipline mwirirwa mugenzura amakosa yabandi kandi namwe mutari ba miseke igororotse . Nguwo umu pastori wasambanye , nguwo uwatandukanye numugore , nawe ejo yabakora mu ntoki ngo baramubesheye ni umuntu mwiza ? Thank you nelson uvuze ukuri
  • Hono6 years ago
    Ugira amahirwe abona umubwira ukuri . Ubaye intwari izonkozi zibibi znagiza umwuga munjye muzizibukira. nelson mucyo ndamuzi Njye twakoranye ari chief editor wanjye ni umuntu ubusabwe ukoresha ukuri . Adashobora kwemera ko hagira inkuru icaho atabonye ivomo yayo . Ikindi arangwa namakenga ni umuntu ukunda utuntu turi smart nushaka ukore akazi gake ngo ariko ukore ikinti cyiza gifite standard ni ijambo yakundaga kutubwira buri gitondo mbere yakazi abantu twakoranye kuri goodrich tv akiyobora. Ba fils fidele murabizi , ba theo kumubavu , ba clement ku nkoramutima , ba d' amour, vedaste , thierry mwabera umuhamya ! None se man ninde uyobewe ibigwi bya nelson akiri chief editor ? Si we wasezeye Francis amaze kubona ya manyanga yose ya Boss wa goodrich ntiyadusize twese tukava tumukurikiye . Uri Umusaza Nelson ! Thanks
  • Kim 6 years ago
    Mbega inkuru nziza , yandikanye ubuhanga . Gushima kunenga no gutanga inama ! Nelson ndamuzi ni umwana mwiza akunda kuvuga ukuri ntaribi rye . none se simwe mwirirwa mwandagaza aba pastor , ejo mukongera mukabakoraho izindi nkuru mugerageza kugorora ibyo mwanditse ? Niwe wakunze kuvuga ibya groove ko birimo amanyanga bamwe ku imubitiro baramuhinyuza ntibyarangiye se bigaragaye ko ababwiraga umuri ?
  • Pablo6 years ago
    Gopel urabwiye muvandimwe . Ibyo mwavuga byose ntaho bihuriye ninkuru yatanze .Mwirirwa muvuga ko babambura uburengazira none se ko mwe mutangiye gupfobya ibitekerezo byabandi ? Ubwo niba yabonye aho mugoheka ntababwore ? Ese mwarekeyaho gusebanya mwirirwa mwandika amafuti nta kintu kizima mukora murya udufaranfa twabandi ngo mubashirireho inkuru . Sha ni umuyaga cyane ahubwo. Nelson Imana iguhe umugisha .
  • Turatsinze6 years ago
    Mujye mwumva , ntimuhitire gupfobya inama , mbega gospel yiki gihe , wowe wiyise ndumiwe ahubwo uri fake kabisa ahubwo se ni hehe yavuze nabi muriyi nkuru ? Nelson komerezaho ntukashyigikire amafuti yabo .nubona aho bigoramye uvuge gukosorana si intambara . Dore amagambo azanye ngo warirukanywe amenya ubuswa bwawe se mwarakoranye ?
  • Angelique 6 years ago
    That' s true , Uvuze neza imbuga zikora copy and paste ntizikoting izindi . Abantu bo muri gospel murababaje uziko umuntu yishura bakamukorera inkuru isebya mugenzi we ? Aba pastor namwe ba artist ?abandi bakishura ahandi ngo bavuguruze inkuri zabandi ? Izo za Adepr mwirirwa murya amafaranga yabandi mukoreshwa inkuru zidahwitse mwabaye corrompu ! Bababwira ngo babanenze ? Nelson keep it up! Ahubwo uyu mu type ni umugabo muzamusengerere arababuriye nuko mutumva . Ngo bamwirukanye ???? Hehe? Ko abanyamakuru mumeze nkabakinyi ntitwirirwa tubobana ba austin naba rutura bimuka kuma radio icyo nikibazo se ? Bareke ! Nice article!!!!!!!!! nelson menya ukuri kuryana komerezaho ahubwo
  • Kubana 6 years ago
    Uwanditse iyi nkuru azi akazi ! Mureke abahebeba !
  • Julie6 years ago
    Nice article !
  • yegoko6 years ago
    Isange ya Peter nizere ko basomye iyi nkuru
  • Samuel6 years ago
    Iyi nkuru kwityaye??yebaba weeeeeeee nice job guyz





Inyarwanda BACKGROUND