RFL
Kigali

Abana b’impanga Beyonce na Jay-Z baherutse kwibaruka basezerewe mu bitaro

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/06/2017 13:01
0


Abana b’impanga Beyonce na Jay-Z baherutse kwibaruka mu bitaro byitwa UCLA Medical Center biherereye mu mujyi wa Los Angeles bamaze gusezererwa mu bitaro.



Beyonce n’impanga ze basezerewe mu bitaro n’abaganga mu mpera z’icyumweru gishize berekeza  mu rugo.Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bisaga bibiri aba bana bari bamaze mu bitaro bitabwaho n’abaganga kubera ko bari bavutse badashyitse.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga TMZ ari narwo rwemeza aya makuru,ruvuga ko izi mpanga ndetse na nyina bamaze kuva mu bitaro ubu bakaba bari mu rugo aho bakodesherejwe inzu nziza cyane ifite akayabo kangana n’amadolari 400,000 ku kwezi nk’uko ikinyamakuru Dailymail cyari cyabitangaje mbere.Aha hantu uyu muryango urateganya kuhaba muri iki gihe cy’impeshyi.

Inzu ihenze umuryango wa Jay-z ugiye guturamo muri iyi mpeshyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND