Aba bahanzi mu kiganiro twagiranye bashimiye abafana babo, bashimira ababafashije bashimira bikomeye noneho umuhanzi Knowless Butera ndetse na Clement Ishimwe bababaye hafi umunsi ku wundi, aha aba basore bagize Dream boys batangaje ko ukuntu Knowless yababaye hafi rimwe na rimwe biruta uko umuvandimwe yakubanira ari nayo mpamvu bamwise umuvandimwe.
Umunyamakuru yahise abaza Knowless nawe wari aho impamvu yahisemo Dream Boys nyamara mu minsi micye yari ishize yari inshuti y’akadasohoka na Christopher. Knowless nawe yahamije ko Christopher yari umuvandimwe ariko magingo aya Dream Boys akaba aribo muryango we bityo ariyo mpamvu yabahisemo.