RFL
Kigali

Miss Uwase Honorine wamamaye nka Miss Igisabo yamaze kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/06/2017 16:20
7


Uwase Hirwa Honorine wamamaye cyane nka Miss Igisabo agatangariza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ko umunyarwandakazi ari nk’uteye nk’igisabo, kuri ubu yamaze kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru.



Uwase Hirwa Honorine w’imyaka 20 y’amavuko ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 aho yari ahagarariye intara y’Uburengerazuba. Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, Uwase Hirwa Honorine ntiyabashije kuba Nyampinga w’u Rwanda n'ubwo hari benshi bamuhaga amahirwe, gusa yaje gutsindira ikamba rya Nyampinga ukunzwe na rubanda (Miss Popularity).

Kuri ubu amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko Miss Uwase Hirya Honorine (Miss Igisabo) yamaze kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru, akaba ari gukora kuri Radiyo ya Gikristo yitwa Authentic Radio izwi cyane nk’iya Apotre Dr Paul Gitwaza ahanini bitewe nuko ari iy’itorero Zion Temple riyoborwa ku rwego rw’isi n’uyu mukozi w’Imana Apotre Dr Paul Gitwaza.

Inyarwanda.com yaganiriye na Miss Uwase Honorine, yirinda kugira byinshi atangaza kuri aya makuru, gusa ahamya ko ari ukuri. Amakuru Inyarwanda.com ikesha bamwe mu banyamakuru ba Radio Authentic ni uko Miss Honorine amaze ibyumweru bibiri atangiye gukora kuri iyi radiyo, akaba akora mu kiganiro cyitwa ‘Authentic Breakfast’ kiba buri munsi kuva saa moya kugeza saa yine za mu gitondo. Iki kiganiro, agikoranamo n’umusore witwa Gitego. Hagati aho ariko hari amakuru avuga ko Miss Uwase Honorine hari iminsi micye agiye kumara atumvikana muri iki kiganiro akazakigarukamo nyuma y'iyo minsi azamara ahugiye mu zindi gahunda. 

Image result for Miss Hirwa Honorine igihe

Miss Uwase Honorine ubwo yari muri Miss Rwanda 2017

Miss Uwase Honorine ari gukora kuri iyi radiyo ya Gikristo mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gukorera Imana aho afasha benshi gushima Imana mu masaha ya mu gitondo. Intego yo gukorera Imana binyuze muri iki kiganiro, ihuye n’uko uyu mukobwa yitwaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 dore ko Uwase Honorine yahakuye akazina ka Pasiteri bitewe nuko yafataga umwanya akabwiriza ijambo ry’Imana abandi bakobwa bari kumwe muri iri rushanwa ndetse akagera n’aho akorwaho cyane, amarira agatemba ku matama ye.

Nyuma y'irushanwa rya Miss Rwanda 2017, mu gikorwa cyo gushima Imana cyari cyateguwe na Miss Karimpinya Queen, igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017, kikabera ku Kimihurura tariki 3 Werurwe 2017 muri Women Foundation Ministries, Apotre Mignone Kabera yavuze ko Miss Uwase Honorine ari umwe mu rubyiruko Imana ihagurukije muri iki gihugu cy'u Rwanda ngo bamamaze ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. 

Miss Rwanda 2017

Miss Honorine (uwa kane uhereye iburyo)

Miss Honorine agiye kuri iyi radiyo ya Gikristo (Authentic Radio) mu gihe iri kugaragaza impinduka haba mu biganiro byayo ndetse no mu bakozi bayo. Kuri ubu iyi Radio yatangije ibiganiro bishya ndetse izana n'abakozi bashya biganjemo abafite amazina azwi. Amakuru atugeraho ni uko Radio Authentic ngo ifite intego yo kuba radiyo y’icyitegererezo mu mikorere, ikaba radiyo yumvwa na benshi mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse hari n’amakuru avuga ko hifuzwa ko yajya ku rwego nk’urwo KFM yari iriho haba mu bakozi ndetse no mu bindi biri tekinike. 

Miss Rwanda Iradukunda Elsa

Miss Honorine afite impano yo kuririmba

Image result for Miss Hirwa Honorine

Miss Honorine asoma ijambo ry'Imana

honorine

Uwase Honorine (wambaye ikanzu y'umutuku) ni umwe muri 6 bari bahagarariye Intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2017

Image result for Miss Hirwa Honorine igihe

Miss Honorine mbere yo kujya muri Miss Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Uyu nawe yaje tu
  • Hhhh6 years ago
    Simperuka Bari babahaye akazi muri Rwanda air
  • Emmy6 years ago
    Good lucky Honorine Imana igushyigikire muri byose kuko wiwifitemo umutima ukunda abantu muri wowe.
  • regis dpg6 years ago
    wawooooouuuh nc kbx. Gisabo yavamo umuvugabutumwa mwiza cyn ndamwerera sana
  • hanisi6 years ago
    mbega imitwe ya pasiteri??? Ubwo aramwiyegejere ngo azamusabe ku bintu akore no ku gisabo... aka n'akaga...
  • Nibakwe Edith 6 years ago
    @Hanisi "ese wowe Pasiteri ibintu yarabikwatse??Gusebanya sibyiza ,kandi kuvuga ibyo uzi neza byagufasha.
  • 6 years ago
    Jyenda pasteur yikubitire kugisabo





Inyarwanda BACKGROUND