Ubwo umunyamakuru yegeraga uyu musaza Sebigeri Paul (Mimi La Rose) bagiranye ikiganiro kirekire dukomeje kubararikira kizaca hano mu minsi iri imbere, ariko nubwo iki kiganiro kigitunganywa twabashije kubavunguriraho agace gato aho twari tumubajije ku bijyanye n’indirimbo icumi akunda kurusha izindi mu ndirimbo zose Orchestre Impala bafite.
Ibi byaturutse ku kuba Mimi La Rose yari amaze gutangaza ko bo bakoze kasete 15 zigizwe n’indirimbo zirenga Magana abiri. Abajijwe byibuza icumi akunda kurusha izindi Mimi La Rose yavuze; Urwererane, Anita, Iso ni inde?, Filomina, Niba utaravuzwe, Nyiramariza, Ntugasaze, Mariya Roza, Hari mu gitondo na Hilaliya.
Nubwo zari zarasenyutse mu 1988 kuri ubu Orchestre Impala zarubuye
Uyu mugabo waririmbye muri izi ndirimbo zose akanacurangamo yatangaje ko ubundi izindi ndirimbo zose z’iyi Orchestre Impala azikunda gusa nyine izi arizo akunda kurusha izindi.