RFL
Kigali

FRIDAY TOP10: Mu ndirimbo zirenga 200 za Orchestre Impala, menya 10 Mimi La Rose akunda kurusha izindi –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/06/2017 18:10
2


Mimi La Rose ni umwe mu bahanzi bari bagize Orchestre Impala akaba umwe mu bayitangije, uyu ahamya ko bari bafite indirimbo nyinshi dore ko bakoze ama kasete 15 ariho indirimbo zirenga 200, icyakora muri izi ndirimbo uyu musaza yatubwiye icumi akunda kurusha izindi.



Ubwo umunyamakuru yegeraga uyu musaza Sebigeri Paul (Mimi La Rose) bagiranye ikiganiro kirekire dukomeje kubararikira kizaca hano mu minsi iri imbere, ariko nubwo iki kiganiro kigitunganywa twabashije kubavunguriraho agace gato aho twari tumubajije ku bijyanye n’indirimbo icumi akunda kurusha izindi mu ndirimbo zose Orchestre Impala bafite.

Ibi byaturutse ku kuba Mimi La Rose yari amaze gutangaza ko bo bakoze kasete 15 zigizwe n’indirimbo zirenga Magana abiri. Abajijwe byibuza icumi akunda kurusha izindi Mimi La Rose yavuze; Urwererane, Anita, Iso ni inde?, Filomina, Niba utaravuzwe, Nyiramariza, Ntugasaze, Mariya Roza, Hari mu gitondo na Hilaliya.

impalaNubwo zari zarasenyutse mu 1988 kuri ubu Orchestre Impala zarubuye

Uyu mugabo waririmbye muri izi ndirimbo zose akanacurangamo yatangaje ko ubundi izindi ndirimbo zose z’iyi Orchestre Impala azikunda gusa nyine izi arizo akunda kurusha izindi.

REBA HANO FRIDAY TOP 10 NA MIMI LA ROSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWAMAHORO AIMABLE3 years ago
    muzayinyoherereze kuri iyo e mail
  • UWAMAHORO AIMABLE3 years ago
    munshakire indirimbo y'impala yitwa kwa leo na baki pekee





Inyarwanda BACKGROUND