RFL
Kigali

Hadutse guterana amagambo hagati ya Urban Boys na United Street Promoters

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/06/2017 16:12
3


Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena ni bwo umuhanzi Safi wo mu itsinda rya Urban Boys yatangarije ikinyamakuru Inyarwanda.com ko bamaze gusesa burundu amasezerano bari bafitanye na United Street Promoters isanzwe icuruza ibihangano by’abahanzi.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys yatangaje ko bahagaritse aya masezerano nyuma yo kubona ko ubuyobozi bwa United Street Promoters butari kubahiriza ibyo bumvikanye dore ko muri 2011 ubwo basinyanaga aya masezerano ngo aba bahanzi bari bemerewe umubare runaka w’amafaranga uko bashyize hanze video ariko ngo kuva ubwo baheruka amafaranga y’indirimbo imwe gusa.

Nkuko kandi Safi abitangaza ngo bababajwe no kubona ibyo bumvikanye bitajya mu ngiro kandi aba Dj bo ku mihanda bo bishyura neza umusanzu basabwa buri cyumweru bityo ngo bo ntibumva ukuntu ibyo bumvikanye na United Street promoters bidashyirwa mu ngiro. Icyakora nyuma yo gusesa aya masezerano ngo bagiye gushaka uko bikoranira n'aba Dj bo ku muhanda bitanyuze muri iri shyirahamwe ryabo anongeraho ko ubu nta mu Dj n’uyu numwe wemerewe kongera kubuzwa gutunga indirimbo za Urban Boys.

urban boysSafi mu izina rya urban Boys yatangaje ko nta masezerano bagifitanye na United Street promoters

SAFI ATI" NTA MU DJ WEMEREWE KUBAHA AMAFARANGA KUKO NTA MASEZERANO DUFITANYE NABO..."

Tumubajije niba nta biganiro bari guteganya kugirana na United Street Promoters, Safi Madiba yabwiye Inyarwanda.com ko ntako batagize ko yaganiriye nabo ariko ntibashake kumva uko ikibazo giteye bityo rero ngo kuko nta mpamvu yo gukorana nabo arumva indirimbo za Urban Boys zemerewe gutungwa na buri mu Dj ndetse bakaba aba Dj bose bakaba bemerewe kuzikoresha ndetse aboneraho kwibutsa abantu ko United Street Promoters ko batemerewe kwishyuriza abantu gucuranga cyangwa gukoresha indirimbo za Urban Boys ukundi.

Ibi batumye twegera uruhande rwa United Street Promoters tubabaza ibijyanye n’iki cyemezo Urban Boys yafashe maze Dj Bob umuyobozi wungirije muri iri shyirahamwe abwira Inyarwanda ko iki kibazo bakizi ariko ko bashatse guhura na Safi ntibibakundire kuko uyu muhanzi ngo atabonekaga. Uyu musore wanasinyishije amasezerano aba bahanzi ahagana muri 2011 ngo asanga kuba Urban Boys bafata icyo cyemezo ntacyo we yabivugaho cyane ko ari uburenganzira bwabo.

Dj Bob yavuze kandi ko Urban Boys nikomeza gufata icyo cyemezo bo icyo bazakora ari ukubuza aba Dj babo gukomeza gutunga indirimbo zabo cyane ko bijya bibaho umuntu akavuga gutyo ejo akajya gufata abo muri United Street Promoters rero ngo bo nibabona bikomeje gutyo bazakorana inama bamenyeshe abanyamuryango babo iki kibazo.

urban boys

Dj Bob asanzwe azwi mu gufasha abahanzi (aha yari kumwe na Danny Nanone)

DJ BOB ATI" BARABUZE NGO TUGANIRE ARIKO NIBA ARI ICYO CYEMEZO BAFASHE NTAKUNDI..."

Ibi ariko ngo ntabwoba biteye Safi Madiba kuko asanga bo bagiye gushaka uburyo bwiza bwo gukorana n'aba Djs kandi bagahamya ko nta mu Dj n’umwe bazongera guca amafaranga kubera indirimbo za Urban Boys, aha yongeraho ko aribo bafite uburenganzira ku bihangano byabo bityo rero ngo ntawe basabye gufata iki cyemezo ahubwo nibo bacyifatiye n’umutimanama wabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange 6 years ago
    nakumiro kbs
  • turatsinze6 years ago
    Ahubwo niba byakundaga nabandi bakabigenza nka Urban boys kuko niba aba dj batanga amafranga abahanzi ntibayabone byaba ari amakosa.
  • K neymar erysee6 years ago
    Urban boyz nirekane nabo bashaka kuyiteza inyuma knd twifuzako music Rwanda yaterimbere gusa bicare umpande zombi baganire murakoze





Inyarwanda BACKGROUND