RFL
Kigali

Inkumi yahoze ikundana na Big Fizzo ubu itwite inda nkuru ya Nizigiyimana Khalim Makenzi –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/06/2017 12:05
1


Mu minsi ishize ni bwo twabagezagaho inkuru y'uko Nadjima inkumi yahoze ikundana na Big Fizzo yamaze kwinjira mu rukundo na Nizigiyimana Khalim Makenzi, kuri ubu rero uyu mukobwa yamaze gushyira hanze amafoto agaragaza ko atwite inda y’uyu myugariro wa Gor’Mariah.



Ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa uzwi nka Usanase Nadjima muri iyi minsi ari gusimburanya amafoto ya buri munsi ari kumwe na Makenzi mu bihe binyuranye, ndetse akongera kurundaho amafoto ye amugaragaza atwite ndetse inda nkuru. Uyu akaba akunze kugaragara yishimiye kuba atwite inda ya Nizigiyimana Khalim Makenzi.

Nadjima

Usanase Nadjima atwite inda nkuru

Usanase Nadjima ni inkumi yagaragaye muri 2016 mu kwezi kwa Mata ari mu rukundo na Big Fizzo, icyo gihe bakaba bari baserukanye mu birori bya Rwanda Burundi Night byari byabereye muri Uganda mu mujyi wa Kampala. Icyakora nyuma umubano w'aba bombi wagiye uyoyoka birangira iyi nkumi yinjiye mu rukundo na myugariro wa Gor’Mariah ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambamurugamba.

REBA AMAFOTO:

MakenziMakenziMakenzi

Uwari umukunzi wa Big Fizzo ubu atwitiye inda nkuru Makenzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    si ubusambanyi se hari ikindi





Inyarwanda BACKGROUND