Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino Police FC yanyagiwemo na Rayon Sports ibitego 4-1, Seninga yavuze ko kugira ngo azagere ku rwego rwo guhangana ku rwego rwo hejuru bimusaba kuba afite abakinnyi bakora ikinyuranyo.Seninga Innocent yagize ati:
Navuga yuko, Police FC ntabwo iri hasi ariko nta nubwo nahakana ko Rayon Sports ikomeye kuko ifite abakinnyi bakora ikinyuranyo no kuba bakinisha abanyamahanga ntabwo natinya kubivuga. Bafite abakinnyi bakora ikinyuranyo, abakinnyi bamaze gukina imikino myinshi nka Pierrot akora ikinyuranyo bigatuma abandi bakinnyi batinyuka.
Gusa uyu mutoza asoza kuri iyi ngingo avuga ko bitavuze ko akeneye abanyamahanga mu ikipe ya Police FC ahubwo ko ari uburyo yabonye abanyamahanga bashobora gufasha abandi bakinnyi kugira uko bitwara naho ubundi ngo agendera kuri politiki ya Police FC yo gukinisha abakinnyi bavuka mu Rwanda. Yagize ati:
Njyewe nk’umukozi…ndi umutoza mfite ikigo nkorera gifite politike yayo. Njyewe rero ntabwo nayihindura kuko n’uyu munsi nagenda hakaza undi. Ngendera ku byo ikigo gishaka ariko ntawe utabibona ko bakora ikinyuranyo (Abanyamahanga). Gusa njyewe ndamutse ngumye muri Police FC, icyo nzakora ni ukugura abakinnyi bafite ubunararibonye bwo gutwara ibikombe kugira ngo wenda babe baza bafashe bagenzi babo bari mu ikipe babe bazamura urwego bahangana n’abo banyamahanga.
Muri uyu mwaka w’imikino 2016-2017, Police FC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 61 inyuma ya Rayon Sports yatwaye igikombe ifite amanota 73. Muri uyu mwaka w’imikino kandi ikipe ya Police FC yakoresheje abakinnyi 27. Gusa kuri ubu abayobozi b’iyi kipe bakaba bafite gahunda yo gusezerera abakinnyi barindwi (7) kugira ngo bagure abandi barindwi (7).

Police FC yishyushya muri sitade ya Kigali

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri wa Police FC akora imyitozo yo kugarura imipira yo mu kirere

Rayon Sports yishyushya

Abasifuzi b'umukino bishyushya

Abakinnyi basohoka mu rwambariro

Habimana Hussein wa Police FC yari yabanje hanze bitewe nuko amaze igihe afite ikibazo cy'imvune

Abasifuzi b'umukino baseruka mu kibuga

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC aganira na Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n'umunyezamu wa Rayon Sports

Intebe y'abatoza n'abasimbura ba Rayon Sports

Abasimbura ba Police FC

Nzarora Marcel kapiteni wa kabiri akanaba umunyezamu wa Police FC

Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports asohoka mu rwambariro

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC (ubanza iburyo), Bisengimana Justin (hagati) umutoza wungirije na Maniraguha Claude (ubanza ibumoso) umutoza w'abanyezamu

Abakinnyi ba Rayon Sports biragiza Imana

Abakinnyi ba Police FC bambaza Imana mbere yo kujya mu mukino

Mpozembizi Mohammed mbere gato y'umukino

Usengimana Danny mbere yo gutangira umukino

Nizeyimana Mirafa mbere gato y'umukino

Abakinnyi basuhuzanya

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC agira inama Nzarora Marcel

Umwungeri Patrick yaka amazi mbere y'umukino

Abakapiteni bajya gutombola ibibuga

Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports

Abasimbura ba Rayon Sports

Abakinnyi ba Police FC bajya inama mbere yo kujya mu mukino

Abakinnyi ba Rayon Sports bajya inama mbere yo gutangira umukino

Mbere yuko bahana ikosa biba ari intambara imbere y'izamu

Ndacyayisenga Jean d'Amour bita Meya ajya kunaga umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro muri Police FC ashakisha umupira mu kirere

Songa Isaie hagati ya Manishimwe Djabel (ibumoso) na Ndacyayisenga Jean d'Amour (Iburyo)

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi kapiteni wa Police FC ashaka aho yatanga umupira

Mpozembizi Mohammed asunikwa na Manishimwe Djabel

Nizeyimana Mirafa agenzura umupira hagati mu kibuga

Muhire Kevin asimbuka Mpozembizi Mohammed

Mushimiyimana Mohammed yari yabanje mu kibuga nubwo atarangije umukino kuko yahawe ikarita itukura

Songa Isaie nawe yatangiye mu mukino asimburwa na Ndayishimiye Antoine Dominique

Seninga Innocent atanga inama zihuse ku bakinnyi

Mbere yuko batera coup franc

Nizeyimana Mirafa aterura umupira ajya gutera coup franc

Mushimiyimana Mohammed (20) na Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) bumvikana aho coup iri bube igana

Songa Isaie areba umusifuzi kuko yakekaga ko bamukoreyeho ikosa

Ndacyayisenga Jean d'Amour bita Meya abangamira Mushimiyimana Mohammed

Nahimana Shassir azamukana umupira imbere y'abakinnyi ba Police FC

Imurora Japhet ashaka aho yacisha umupira

Muhire Kevin wa Rayon Sports acungana na Mushimiyimana Mohammed wa Police FC

Biramahire Abedy yinjiye mu kibuga asimbuye Patrick Umwungeri

Nizeyimana Mirafa mbere yo gutera umupira w'umuterekano (Free-Kick)

Abakinnyi ba Police FC mbere yo gutera coup franc

Usengimana Danny ashorera umupira

Abakinnyi ba Rayon Sports bajya inama hagati mu mukino

Biramahire Abedy na Ndacyayisenga Jean d'Amour barwanira umupira

Danny Usengimana aca mu bakinnyi ba Rayon Sports

Munezero Fiston afata Usengimana Danny


Umwungeri Patrick asuhuza bagenzi be avuye mu kibuga

Abafana ba Rayon Sports byari ibyishimo bikomeye

Danny Usengimana ubwo yari amaze gutsinda igitego rukumbi Police FC yatahanye

Danny Usengimana yakinaga umukino we wa nyuma muri Police FC mbere yo kugana muri Singida United mu cyiciro cya mbere muri Tanzania

Biramahire Abedy ahanganye na Mugabo Gabriel wahoze muri Police FC

Mugabo Gabriel amukurikiza umutego

Nzarora Marcel ashaka aho yatanga umupira

Amafoto aba acicikana

Seninga Innocent yari yumiwe ubwo byari bimaze kuba ibitego bine (4)

Muvandimwe Jean Marie Viannney arambika Kwizera Pierrot

Abafana ba Rayon Sports

Eric Ngendahimana yagarutse mu mutima w'ubwugarizi avuye hagati ubwo Mwungeri Patrick yari amaze gusohoka mu kibuga

Biramahire Abedy yirengereye umupira ubwo yari yugarijwe

Nahimana Shassir ubwo yari amaze gutsinda igitego

Muhire Kevin yishimana na Nahimana bafatanyayije gutsinda igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Eric Nshimiyimana n'abo bafatanya mu gutoza AS Kigali bari baje kureba umukino

Ndayishimiye Antoine Dominique yinjiye mu kibuga asimbuye Songa Isaie

Niyonzima Jean Paul bita Robinho yinjiye mu kibuga asimbuye Imurora Japhet

Ndayishimiye Antoine Dominique (Ibumoso) na Niyonzima Jean Paul (Iburyo)bishyushyaga mbere yo kujya mu kibuga

Abakinnyi ba Police FC bnari bacitse intege

Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro muri Police FC ahagaze ku mupira mbere yo gutera coup franc

Ubwo Masud Djuma yari agiye kwinjiza Nsengiyumva Moustapha

Abapolisi baje kureba ikipe yabo

Mbarushimana Shaban umutoza w'ikipe ya AS Kigali y'abakobwa nawe yari ku mukino

Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali (Team Manager) nawe yari ku mukino

Mushimiyimana Mohammed agana mu rwambariro nyuma yo guhabwa ikarita itukura

Itsinda ry'abafana ba Police FC nabo Morale yari yabuze

Mutarambirwa Djabil bitaga Dinho (Hagati) umutoza wa Kiyovu Sport

Tidiane Kone (ubanza iburyo) ntiyakinnye kuko aha yari yegeranye na Ntwali Evode (hagati) ukina hagati muri AS Kigali

Ndayishimiye Antoine Dominique ahanganye na Kwizera Pierrot

Ndayishimiye Antoine Dominique azamukana umupira
AMAFOTO YA NYUMA Y'IFIRIMBI YA NYUMA

Abasifuzi barangije akazi

Niyonzima Jean Paul Robinho (ibumoso) na Ndayishimiye Antoine Dominique (iburyo) basohoka mu kibuga nyuma y'umukino

Eric Ngendahimana yasohotse mu kibuga no kurira yarira

Danny Usengimana asohoka mu kibuga

Nahimana Shassir watsinze ibitego bibiri mu mukino

Habimana Hussein wa Police FC (ibumoso) na Niyintunze Jean Paul (iburyo) umuyobozi wa tekinike muri Police FC

Bwanakweli Emmanuel (27) umunyezamu wa Police FC ndetse na Nizeyimana Mirafa (4) ukina hagati muri iyi kipe

Ibyishimo byari byabuze muri Police FC

Mico Justin ntiyagize amahirwe yo gukina imikino ibiri Police FC yatsinzwemo na Rayon Sports

Mutsinzi Ange Jimmy myugariro wa Rayon Sports nawe ntiyakinnye bitewe nuko aribwo ari kugenda akira imvune

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana

Imurora Japhet ategereje ibaruwa imusezera muri Police FC akabona gufata urugendo rugana i Hong Kong

Myugariro Manzi Thierry aganira n'abanyamakuru

Munezero Fiston myugariro wa Rayon Sports ateruye umwana yibyariye
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
