Umuhanzi Zayn Malik wo mu itsinda rya ‘One Direction’ arijujutira ifatwa rye ryamaze amasaha atatu ku kibuga cy’indege ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nshuro ya mbere mu gihe bagenzi baririmbana nta n’umwe wafashwe.
Nk’uko yabitangarije ‘Evening standard’ ibi abihuza no kuba ari uwo mu idini ya Isilamu bityo akaba atiyumvisha inyurabwenge yihishe inyuma yo kwibasira urubyiruko rw’Abongereza bo mu idini ya Isilamu.
Zayn Malik w'imyaka 24 y'amavuko, avuga ko ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko ari kumwe nabo baririmbana muri ‘One Direction’ aribo Liam Payne,Harry Styles,Louis Tomlinson na Nial Horan akigera ku kibuga cy’indege yasatswe n’abashinzwe umutekano batatu ndetse hagashira amasaha atatu ibyangombwa bye bikigenzurwa mu gihe bagenzi be nta n’umwe wigeze akorerwa ibi byose.
Uyu musore avuga ko se umubyara Yaser ari umunyapakistani ndetse na nyina Tricia akaba yaraje kuba umuyisilamukazi akimara gushyingiranwa na se,ibi bikaba bituma buri gihe abashinzwe umutekano bamusaka bihambaye.Inkuru dukesha Dailymail ivuga ko bikomeje gukaza umurego aho atangiye gukundanira n’Umunyamideri w’Umunyapalistina Gigi Hadid w’imyaka 22 y’amavuko kuko ngo no mu mujyi wa London baherutse kumusaka bihambaye. Zayn yagize ati”Bwa mbere bambwiye ko yari nka tombora nyuma bambwira ko ari ukubera izina ryanjye”
Zayn Malik utishimiye uburyo inzego z’umutekano zimwibasira.
Itsinda One Direction ubwo Zayn yari afite imyaka 17
Zayn Malik ari kumwe na nyina Tricia.
Zayn Malik ari kumwe n’umukunzi we Gigi Hadid
TANGA IGITECYEREZO