RFL
Kigali

Murwane urugamba rw’Umwuka mutarwanisha umubiri-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/06/2017 19:16
2


Ijambo ry’Imana tugiye kubagezaho rifite umutwe ugira uti: Murwane urugamba rw’Umwuka mutarwanisha umubiri. Ni inyigisho Inyarwanda.com dukesha umuvugabutumwa Ernest Rutagungira. Tutabatindiye reka tubareke musome iyo nyigisho.



1 Abakorinto 10 :3-6 N’ubwo tugenda dufite umubiri w'umuntu ntiturwana mu buryo bw'abantu, kuko intwaro z'intambara yacu atari iz'abantu, ahubwo imbere y'Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi, dukubita hasi impaka n'ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo, kandi twiteguye guhora kutumvira kose, ubwo kumvira kwanyu kuzasohora.

Kuva mu byaha ukakira Yesu, ni ugutangariza Satani ku mugaragarano ko umusezereye, ku rundi ruhande ni ukumubwira ngo ntangiye urugamba rwo guhangana nawe, bisobanuye ko Satani nawe atangiza urugamba rwo kuguhiga kubura hasi no hejuru kuko aba atakaje ingabo ye kandi agomba kwigarurira, ng’uko uko tubaho mu ntambara, gusa si intambara tugomba kugwamo nk’ihame kuko Imana yatumeneye ibanga ku ntege nke za satani muri Yakobo 4:7-8 iti “Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga, mwegere Imana na yo izabegera, yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab'imitima ibiri, nimwiyeze imitima.

Urugamba Satani arwana n’umu kristo ruba rugamije kumwambura isezereno ry’ubugingo buhoraho yaheshejwe no Kwizera Yesu, ngo amuteze ibyaha aribyo bimuganisha ku rupfu rw’iteka, bityo akoresha inzira zose ashoboye kugirango akuraseho imyambi ye yaka umuriro, niho uzasanga ashobora kukurwanya anyuze mu bantu, akanyura mu burwayi, ashobora kunyura mu bigeragezo bitandukanye ngo ahari ucike intege, ariko ukwiye kumenya uko bene uru ruganmba rurwanwa kuko intwaro zinesha satani atari iz’abantu. 

Pawulo yandikiye itorero rya Efeso 6:10-18 ati “Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi, mwambare intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani….Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye Gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza,  mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw'amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk'ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n'inkota y'Umwuka ari yo Jambo ry'Imana, musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.

Nongere nti ntimukarwanishe urugamba rw’umwuka umubiri, kuko Abo turwana nabo kabone n’aho banyura mu bantu ubundi si abantu ni imyuka mibi, Umuntu agirwa mwiza n’ibimurimo, Urimo Umwuka wera Yere imbuto z’umwuka, urimo abadayimoni akora iby’imirimo ya kamere (Abagaratiya 5: 16-26 ), Nidusenga Imana izaduha amaso abasha kumenya ibihishwe bitaramenyekana, itwigishe ubwenge bwayo itwambike imbaraga tuneshe Satani kandi tutarwanishije umubiri.

Yesu abahe umugisha.

Ernest Rutagungira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndat remy6 years ago
    Thanks kubutumwa bwiza utugejejeho.
  • Winner Precious3 years ago
    YESU AGUHE umugisha mwinshi Mukozi W'IMANA KU IJAMBO RYIZA. Ubundi URU rugamba rurwanurwa mu Mwukaiyo twamaze guhumuka, tukamenya ABO turwana nabo. GUSA ikibabaje usanga kenshi turwanira mu MUBIRI CG mu. Marangamutima, MUri âme( CG ubugingo), kandi ubusanzwe ubugingo(âme), YO hamwe numubiri, ni ABANZI b'Umwuka W'IMANA utubamo iyo TUMAZE GUHA YESU UBUZIMA bwacu, rero ibyo BYOMBI, bikora association up kurwanya umwuka W'IMANA uba muri TWE, ngo biduhindure abanyakamere, abanyamubiri, ugasanga tuyoborwa NIBYO tureba, NIBYO twumvishije MATWI yumubiri, Umwuka Agatsikamirwa, vtukisanga aho kunezeza IMANA, ahubwo tunyuranije nubyshake BWAYO. Ariko Biblia Ivuga neza ko ICYA yawe N'UMWUKA kinesha iby'isi. IMANA Idushoboze kuyoborwa N'UMWUKA, usumbe cyane umubiri n'ubugingo CG âme. MANA dushoboze KUGENDA a nawe TUBASHE KUNESHA uri rugamba tuzasoze amahoro.





Inyarwanda BACKGROUND