RFL
Kigali

Bruce Melodie yashyize avuga ku kuba ataragaragaye mu bari gukorana na Jason Derulo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/06/2017 10:16
0


Mu minsi ishize ni bwo umusore Bruce Melodie yerekeje muri Kenya yitabiriye ubutumire bwa Coke Studio, aha yahamaze igihe kingana n’icyumweru icyakora ahita agaruka mu Rwanda, icyakora hari abasigayeyo barindiriye kubanza gukorana indirimbo na Jason Derulo.



Kuba uyu musore atagaragara mu basigaye ngo babe bazakorana indirimbo na Jason Derulo byibajijweho n'abatari bake bari bayobowe n’itangazamakuru ryibazaga impamvu uyu muhanzi we atagaragaye mu bari gukorana n’uyu munyamerika w’igihangange muri muzika. Ibi byatumye Inyarwanda.com yegera Bruce Melodie ngo tumubaze neza mu by'ukuri uko byamugendekeye kugira ngo yisange atazaririmbana na Jason Derulo.

Mu kiganiro kigufi twabashije kugirana na Bruce Melodie twatangiye tumubaza niba koko abizi ko bagenzi be bahoranye muri Coke Studio bari gukorana na Derulo ibintu nawe ataciye ku ruhande arabyemeza. Nyuma twamubajije impamvu we atari muri abo, maze uyu musore atangaza ko amasezerano yasinyanye na Coke Studio ibyo yamusabaga byarangiye agataha icyakora yongeraho ko hari andi mahirwe ariko atarakunze.

Bruce MelodieBruce Melodie akiri muri Coke Studio nk'umunyarwanda wa mbere wari witabiriye

Bruce Melodie yagize ati”Hari amasezerano nagiranye na bariya bantu, twumvikanye byinshi gusa twari twumvikanye ko nyuma yo kurangizanya amasezerano ya mbere bongeye kunkenera bampamagara bakampa andi masezerano bundi bushya nkeka ko n'abandi ariko byari bimeze, njye rero nagezeyo nkora ibikubiye mu masezerano twari dufitanye mu gihe cyabyo birangiye nditahira.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko kuba bataramuhamagaye ubwo batari bamukeneye cyane ko ubwo yatahaga bamubwiye ko nibongera kumukenera bazamuhamagara bakamuha amasezerano mashya. Bruce Melodie yongeraho ko yavuye muri Kenya azi neza ko Jason Derulo ari we mutumirwa mukuru ariko ataha azi ko nibamukenera bazamutumaho.

Abajijwe ibyo akeka ko byaba byihishe inyuma y’uku kudahamagarwa kwe, Bruce Melodie yatangaje ko ntabyinshi yabivugaho cyane ko nkuko yabivuze haruguru ngo icyo azi neza ari uko bari bamubwiye ko nibamukenera bazamubwira, ubwo rero ngo ntibamukeneye. Uyu musore yongeyeho ko ariko hari impamvu abona ku bwe zaba zarabiteye zirimo kuba abanyarwanda batarakundaga gukurikira iki gikorwa ndetse no kuba u Rwanda ari igihugu gifite abaturage bake kandi Coca Cola iba ishaka kwamamaza.

Bruce MelodieNubwo atakoranye na Derulo, Bruce Melodie ngo yishimiye ibihe yagiriye muri Kenya

Ikindi umuntu atakwirengagiza ni uko muri Coke Studio hari hatumiwe abahanzi basaga 20 ariko mu by'ukuri abarimo gukorana na Jason Derulo ni 11. Ibi nabyo byereka Bruce Melodie ko atari we gusa, ahubwo akongera gushimangira ko ku bwe asanga baragendeye ku bihugu bibamo abantu bakurikirana ibikorwa bya Coce  Studio cyane kurusha ibindi bityo u Rwanda ntirubonekemo. Uyu muhanzi asoza iki kiganiro kigufi twagiranye yadutangarije ko ubu ahugiye mu yindi mishinga ye atitaye kubya Coke Studio.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND