RFL
Kigali

Manzi Kagame Justin yateguye igiterane ‘Ahera h’ahera’ yatumiyemo Thacien Titus, Bishop Gatera n’abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/06/2017 21:07
0


Umuvugabutumwa Manzi Kagame Justin akaba n’umunyamakuru kuri radiyo ya Gikristo yitwa Sana Radio, yateguye igiterane cy’ivugabutumwa yatumiyemo Bishop Gatera Jean Pierre w’Iburasirazuba n’abahanzi banyuranye ari bo Thacien Titus, Kimanuka Jean Paul na Umutoniwase Joyeuse.



Iki giterane ‘Ahera h’ahera’ kizaba tariki 2/7/2017 kuva isaa Saba z’amanywa kibere Sonatube/Kicukiro mu mujyi wa Kigali muri Deliverance church, kwinjira akaba ari ubuntu. Ni igiterane gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yeremiya 33: 8-9 havuga ngo:

Nzabeza mbakureho ibibi byabo byose bancumuyeho, kandi nzabababarira ibicumuro byabo byose, ibyo bancumuyeho n’ibyo bakoze bangomera. Kandi uyu murwa uzambera izina rinezereye, iry’ishimwe n’icyubahiro imbere y’amahanga y’isi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishwe umushyitsi n’ineza yose n’amahoro yose nywuhaye.

Ku bijyanye n’intego y’iki giterane, Manzi Kagame Justin ari nawe uri gutegura iki giterane 'Ahera h'ahera' kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, yabwiye Inyarwanda.com ko icyo kuri iyi nshuro yagiteguye mu rwego rwo guhugurana no gucyahana kuko turi mu minsi ya nyuma. Ni muri urwo rwego abazakitabira bazibutswa uko umugenzi akwiye kwitwara mu gihe nk’iki. Yahamagariye buri wese uzashobozwa kujya kwifatanya nawe. Yagize ati;

M ubyukuri nkuko bigaragarira buri wese turi mu bihe by’imperuka, ni yo mpamvu duteguye iyi concert  kugira ngo duhugurane,ducyahane dutunganye inzira y’umukwe kuko ari bugufi kugaruka gutwara itorero (2 TIMOTEYO :4:1), muri make ni ivugabutumwa rigamije kongera kwibukiranya uko umugenzi akwiriye kwitwara mu gihe nk’iki kitoroshye namba, nkaba ndarika umuntu wese wumva afite ibyiringiro byo kuzabona Imana akabana nayo anezerewe ubuzira herezo, muze duhurire ku gicaniro turamye kandi duhimbaze Imana data wa twese waremye ijuru n’isi.

Manzi Kagame Justin

Manzi Kagame Justin wateguye igiterane 'Ahera h'ahera'

Related image

Umuhanzi Thacien Titus azaba ari muri iki giterane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND