Urwangano hagati yabo rwafashe indi ntera ubwo Nick Minaj mu gitaramo cya radiyo yo mu mujyi wa Atlanta yitwa Hot 107.9 cyiswe ‘Birthday Bash’ abifashijwemo na Lil Wayne na Drake yashimagije indirimbo ye yafatanyije na Lil Wayne yitwa ‘No Frauds’irimo amagambo yibasira umuraperi Remy Ma nawe waje kurakara akamutuka abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram.
Urwangano rw’aba bombi rwatangiye ubwo Nick Minaj yashyiraga hanze indirimbo yise ‘No Frauds’ yafatanyije na Lil Wayne nayo itaravugaga neza mugenzi we maze nyuma y’iminsi mike Remy Ma nawe ashyira indi hanze yise ’ShETTER’ yavugaga nabi Nick Minaj.
Kuri iyi nshuro Remy Ma yahise arakara adategereje kunyuza ubutumwa bwe mu ndirimbo ahubwo yahise yandika ku rubuga rwe rwa instagram,mu magambo ye yagize ati”Wigize umuntu ukomeye,ugira ngo hari umuntu uba ukwitayeho,nta n’umwe ubyemera ahubwo ubireke kuko birababaje kukubona wigize utyo(…). Inkuru dukesha ikinyamakuru Xxlmag ivuga ko Remy Ma akomeza amwishongoraho amubwira ko we amurusha ubuhangange ndetse nyuma akamwita “indaya”.
Nick Minaj(ibumoso) na Remy Ma(iburyo) bangana urunuka