Umwe mu bashinzwe kwita ku bagenzi mu ndege hamwe n’umuganga wari muri iyo ndege nibo bafashije ku ikubitiro uyu mubyeyi wafashwe n’ibise mu buryo butunguranye. Nyuma byahise biba ngombwa ko indege yururuka igeze mu mujyi wa Mumbai bahita berekeza kwa muganga aho kugeza ubu yaba umwana na nyina bose bameze neza.
Ni ku nshuro ya mbere umubyeyi yari abyariye muri iyi ndege ya Jet Airways , gusa ntabwo ari ubwa mbere kompanyi y’indege yemerera itike y’ikirenga cyangwa y’ubuzima bwose umuntu bitewe n’uko yayivukiyemo.
SRC:7sur7