RFL
Kigali

Ishusho Arts yahuye n’abahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi barasabana-AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:19/06/2017 16:01
1


Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017 ni bwo ubuyobozi bw’Ishusho Arts itegura irushanwa rya Rwanda Movie Awads, bwahuje abahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe cyane mu mwaka wa 2016 barasabana, bishimira uko icyumweru cyahariwe sinema cyagenze.



Ibi byabaye nyuma yaho aba bakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2016 bari bamaze gusoza igice cya mbere cy'iri rushanwa kiba cyarahariwe kwiyamamaza bazenguruka uduce dutandukanye tw’igihugu bagenda bahura n’abakunzi ba filime nyarwanda ndetse no kwitabira ibikorwa bitandukanye bijyanye na gahunda za Leta.

Umuyobozi w'Ishusho Mucyo Jackson asobanura icyatumye bahura

Mu rwego rwo kubashimira no kwishimira uko iki gikorwa cyagenze ndetse no kubaha gahunda zizakurikiraho, byatumye ubuyobozi bwa Ishusho Arts butegura uyu mugoroba utari usanzwe muri iri rushanwa wo gusangira n’aba bakinnyi nkuko umuyobozi wa Ishusho Arts Mucyo Jackson yabibatangaje.

Habayeho n’umwanya wo gusobanurira abakinnyi gahunda zigezweho, uko umunsi w'irushanwa uzaba uteguye, uko bagomba kuzitwara ndetse na gahunda uko zizaba ziteguye, ari naho aba bakinnyi baboneyeho gutanga ibitekerezo by’ibyakosorwa n’ ibyakorwa kugira ngo iri rushanwa rizakomeze kugenda neza kurushaho.

Bahati ushinzwe ibikorwa bya Roard shows mu Ishusho na Nadege uri muhatana

Uyu muhango wasojwe aba bakinnyi bishimira aho iki gikorwa cya Rwanda Movie Awards kirimo kugana doreko banasanze kirimo kugaragaza impinduka zitanga icyizere ko kizaba kiza kurusha uko kiri ubu. 

 

 Bamwe mu bakinnyi bari bitabiriye uyu muhango

Seburikoko usigaye ari Ambasaderi wa BBOXX ntagitana n'ibirango byayo

AMAFOTO Ben Claude-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • titi6 years ago
    Hhhhhhhh ariko narumiwe koko aba bose byarabayobeye namwe inyarwanda mujye muduha ibidufitiye akamaro nkuyu bahati wirirwa mumbaho muramutwereka mwiki?mutugezeho amakuru yi bindi mwitubwira ibyababuze uburyo





Inyarwanda BACKGROUND