Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017 ni bwo Eric Mashukano uyobora Moriah Entertainment Group yashyinguye umugore we Monique Tambo witabye Imana mu ijoro ryo kuwa 11 Kamena 2017 azize uburwayi.
Ev Eric Mashukano ni umuvugabutumwa ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Zion Temple mu Gatenga. Ni umuyobozi wa kompanyi yitwa Moriah Entertainment Group ifasha cyane abahanzi ba Gospel mu bikorwa byabo by’umuziki nko kubategurira ibitaramo no kubafasha gutera imbere mu muziki wabo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017 ni bwo Nyakwigendera yashyinguwe. Mu masaha ya mu gitondo abo mu miryango n’inshuti z’umuryango wa Mashukano basezeyeho bwa nyuma nyakwigendera mu muhango wabereye mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga.
Umurambo wa Monique Tambo mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga
Eric Mashukano akimara kubwirwa ko umugore we yapfuye, yanze kubyemera,aza kubyemera nyuma. Mu ijambo rye yavuze ko nyuma y’urupfu rw’umugore we, yahise ava mu rugo ajya kwiherera n'Imana ayibaza impamvu imutwaye umugore we kandi ari yo yamumuhaye, ayibaza niba na we yamukurikira anayibaza impamvu imutwaye kandi bari bafitanye amasezerano Imana yabahaye bari bagitegereje ko asohora. Yakomeje avuga ko Imana yamubwiye ko ari yo imwisubije akaba ari mu ijuru. Yanashimiye Imana yamuhaye imbaraga zo kubyakira ndetse no guhagarara imbere y'iteraniro.
Eric Mashukano yavuze ko umugore we (Monique) ari mu ijuru
Eric Mashukano wabonaga akomeye yavuze ko nta mpamvu yo kurira kuko umugore we ari mu ijuru nkuko n’Imana yabimuhamirije ubwo yayibazaga impamvu Monique yigendeye akamusize ku isi. Ikintu kimwemeza ko Monique ari mu ijuru, ngo ni umutima wo kwitangira umurimo w’Imana mu buryo bukomeye Monique yari afite mu minsi ye ya nyuma.
Eric Mashukano yari amaranye imyaka itanu na Monique Tambo
Mu gushyingura Tambo Monique mu muhango wabereye i Rusororo, hari abantu banyuranye bazwi mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu gisata cya Gospel bari bagiye kwifatanya na Eric Mashukano mu gushyingura umugore we. Bamwe muri bo harimo: Gaby Irene Kamanzi, Bahati Alphonse, Mighty Popo, Judo Kanobana, Dominic Ashimwe, Gogo, Patient Bizimana, Tonzi n’umugabo we Alpha, Guy Badibanga, Mama Kenzo, Diana Kamugisha, Pastor Gaby&Claire, Kwizera Ayabba Paulin, Pastor P, Billgate (Mulumba John), Pastor Kaiga John (Groove Awards Rwanda), Aime Uwimana, Simon Kabera, Pastor Barbara (Authentic Radio), Pastor Didier (Zion Temple) n’abandi.
Amateka mu ncamake ya nyakwigendera Monique
Eric Mashukano Mugisha na Nyakwigendera Monique Tambo bashakanye mu mwaka wa 2012 icyo gihe bakaba bari bamaze imyaka itanu bakundana. Babyaranye abana babiri ari bo Keran Ikuzo ufite imyaka itatu na Nolan Ikaze ufite umwaka umwe n’amezi abiri. Nyakwigendera Monique Tambo yavutse tariki 11/11/1982 avukira i Goma (DRC), yitaba Imana tariki 11/06/2017.
Amashuri abanza yayigiye i Goma ayakomereza i Kigali kuri Ecole Zairoise de Kigali. Amashuri yisumbuye yayigiye kuri Sainte Esprit Nyanza, kaminuza ayigira muri Senegal mu bijyanye n’ubukerarugendo. Monique Tambo yakoze mu bigo binyuranye bitwara abagenzi ndetse yanakoze muri RwandAir. Yakoreye umurimo w’Imana muri Asaph Ubumwe muri Zion Temple. Yatanze umusanzu ukomeye mu muziki wa Gospel binyuze muri Moriah Entertainment Group.
Amafoto y'umuhango wo gushyingura Monique Tambo
Abahanzi banyuranye bari bagiye gushyingura Monique Tambo
Eric Mashukano yamaze kwakira urupfu rw'umugore we
Patient Bizimana agahinda kari kose
Bahati Alphonse na Tonzi
Mighty Popo na we yifatanyije na Eric Mashukano mu gushyingura Monique Tambo
Eric Mashukano ashyingura umugore we
Mama wa Eric Mashukano ashyingura umukazana we
Abakozi ba Radio Authentic bashyira indabo ku mva ya Monique
Judo & Tyty bashyira indabo ku mva ya Monique
Bamwe mu bagize itsinda ry'abafana ba Patient Bizimana
Abahanzi bashyira indabo ku imva ya nyakwigendera Monique
Abo muri Moriah Entertainment Group
Producer Billgate (wambaye ishati y'umukara)
Dominic Ashimwe hamwe na Pastor Gaby ni bamwe mu bifatanyije na Eric Mashukano
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO