Barack Obama yatangaje ibi mu rwego rwo gushimagiza Jay-Z wabaye umuraperi wa mbere watorewe guhatana muri ‘Songwriting Hall Of Fame 2017.
Umuraperi Jay-Z ni we wabaye uwa mbere mu mateka y’injyana ya Hip Hop utorewe guhatana muri 'Songwriting Hall of Fame'. Ibi byatangajwe mu ijoro ryakeye mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi ni inkuru yashimishije abantu benshi by’umwihariko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Barack Obama Hussein.Yifashishije amashusho, Obama yavuze ko asanga uyu mugabo uvuka Brooklyn ari we muraperi w’ibihe byose dore ko asanzwe ari n’inshuti ye ikomeye.
Barack Obama
Mu magabo ye yagize ati”Mr.Carter nanjye turumvikana,tuzi uburyo bwo kubaho nta data tugira,tuzi kubaho tudakomoka mu miryango yifite,kandi tubasha kumva abandi batabayeho nkatwe bityo tugerageza gufungura izo nzugi z’amahirwe kugira ngo abazaza nyuma yacu bazabashe gutsinda”.
Barack Obama yongeyeho ko yagiye yifashisha amwe mu magambo y’indirimbo za Jay-Z kenshi mu mbwirwaruhame ze zitandukanye.Inkuru dukesha Dailymail ivuga ko Barack Obama yatangaje ko yemeza nta gushidikanya ko ari we mukuru w’igihugu wenyine wumvise indirimbo za Jay-Z igihe yari akiri mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bita ‘Oval office’.
Barack Obama ushyigikiye bikomeye umuraperi Jay-Z
Jay Z, Beyonce na Blue Ivy Carter kuri stage mu birori bya MTV Video Music Awards 2014
Beyonce na Michelle Obama muri 2015
Jay Z hamwe n'umugore we Beyonce
TANGA IGITECYEREZO