RFL
Kigali

"Nta muntu n’umwe watubonye tukiri bato wakekaga ko twaba turi abo turi bo uyu munsi" Barack Obama ashimagiza Jay Z

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/06/2017 20:23
0


Barack Obama yatangaje ibi mu rwego rwo gushimagiza Jay-Z wabaye umuraperi wa mbere watorewe guhatana muri ‘Songwriting Hall Of Fame 2017.



Umuraperi Jay-Z ni we wabaye uwa mbere mu mateka y’injyana ya Hip Hop utorewe guhatana muri 'Songwriting Hall of Fame'. Ibi byatangajwe mu ijoro ryakeye mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ni inkuru yashimishije abantu benshi by’umwihariko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Barack Obama Hussein.Yifashishije amashusho, Obama yavuze ko asanga uyu mugabo uvuka Brooklyn ari we muraperi w’ibihe byose dore ko asanzwe ari n’inshuti ye ikomeye.

'Mr Carter and I understand each other,' Obama said in the induction video (pictured), after listing the other inductees for Thursday night's event in New York City

Barack Obama

Mu magabo ye yagize ati”Mr.Carter nanjye turumvikana,tuzi uburyo bwo kubaho nta data tugira,tuzi kubaho tudakomoka mu miryango yifite,kandi tubasha kumva abandi batabayeho nkatwe bityo tugerageza gufungura izo nzugi z’amahirwe kugira ngo abazaza nyuma yacu bazabashe gutsinda”.

Barack Obama yongeyeho ko yagiye yifashisha amwe mu magambo y’indirimbo za Jay-Z kenshi mu mbwirwaruhame ze zitandukanye.Inkuru dukesha Dailymail ivuga ko Barack Obama yatangaje ko yemeza nta gushidikanya ko ari we mukuru w’igihugu wenyine wumvise indirimbo za Jay-Z igihe yari akiri mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bita ‘Oval office’.

Barack Obama has praised his friend Jay Z ahead of the rapper becoming the first hip-hop star to be inducted into the Songwriting Hall of Fame. The two are pictured on stage in Ohio in November 2012

Barack Obama stands on stage with rapper Jay-Z and Bruce Springsteen at a rally in Ohio in 2012

Barack Obama ushyigikiye bikomeye umuraperi Jay-Z

Jay Z, Beyonce and Blue Ivy Carter onstage at the 2014 MTV Video Music Awards

Jay Z, Beyonce na Blue Ivy Carter kuri stage mu birori bya MTV Video Music Awards 2014 

Beyonce and Michelle Obama hug during the 2015 Global Citizen Festival at Central Park on September 26, 2015

Beyonce na Michelle Obama muri 2015

Jay Z and Beyonce are pictured together at the Grammys in Los Angeles in February 2015

Jay Z hamwe n'umugore we Beyonce






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND