RFL
Kigali

Police FC irangije ku mwanya wa kabiri inyagira Marines FC naho Kiyovu Sport imanukana na Pepinieres FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/06/2017 23:30
0

Ikipe ya Police FC irangije shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 ihagaze ku mwanya wa kabiri nyuma yo kunyagira FC Marines ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 30 wakinirwaga ku Kicukiro ukanarangira Danny Usengimana abaye umukinnyi ufite ibitego byinshi kuko asoje atsinda igitego cya 19 muri shampiyona.

Ibitego bya Police FC byatangiye kuboneka ku munota wa 15’ hatsindwa icya mbere cya Mico Justin waje kongeramo ikindi ku munota wa 50’ w’umukino. Danny Usengimana yanyeganyeje incundura ku munota wa 60’ mu gihe igitego cya kane (4) cyatsinzwe na Imurora Japhet ku munota wa 76’.

Jimmy Mbaraga kapiteni wa FC Marines yayiboneye igitego ku munota wa 37’ mbere ya Dusange Bertin wagitsinze ku munota wa 65’ w’umukino. Muri uyu mukino bongejeho iminota ine (4’), Police Fc yabonyemo koruneri imwe (1) kuri eshatu (3) za Marines FC. Police FC kandi yakoze amakosa icyenda (9) yatumye Marines FC itera imipira icyenda (9) y’imiterekano.

Marines FC yo yakoze amakosa icumi (10) yatumye Police FC iyihana ikoresheje imipira icumi (10) y’imiterekano. Mu gukora amakosa, Bizimungu Omar yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kuzira kubangamira Eric Ngendahimana naho Nsabimana Hussein ayihabwa azira gutega Usengimana Danny. Muri FC Marines kandi bongeye guhabwa ikarita y’umuhondo yahawe Muvunyi Haruna wazize gukorera ikosa kuri Niyonzima Jean Paul bita Robinho.

Mu gusimbuza, Seninga Innocent wari mu rugo yatangiye akuramo Biramahire Abeddy wahushije ibitego byinshi bimwe abikubita ibiti by’izamu ahita amusimbuza Mushimiyimana Mohammed (68’), Mico Justin wamutsindiye ibitego bibiri (2) amusimbuza Songa Isaie ku munota wa 71’ naho Nizeyimana Mirafa asimburwa na Niyonzima Jean Paul ku munota wa 80’.

Ku ruhande rwa FC Marines yatozwaga na Nshimiyimana Hamdouni batangiye bakuramo umunyezamu Ingabire Regis wagize imvune bamusimbuza Ndongozi Faradji (55’), Niyonkuru Aboubakar asimburwa na Bisangwa Jean Luc (59’) naho Muvunyi Haruna yinjira mu kibuga ku munota wa 75’ asimbura Nsabimana Hussein wagize akabazo k’imvune kuva mu gice cya mbere cy’umukino.

Police FC yahise irangiza shampiyona yicaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 61 mu gihe APR FC isoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 57 kuko yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino waberaga i Muhanga.

Ikipe ya Kiyovu Sport yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gustindwa na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino usoza shampiyona waberaga ku kibuga cya Mumena. Kiyovu Sport yinaniwe kuko Pepinieres FC yari yayikoreye akazi iyitsindira Gicumbi FC ibitego 3-1.

Abakinnyi 22 babanje mu kibuga:

Police FC: Nzarora Marcel (GK), Mpozemibizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Patrick Umwungeri, Twagizimana Fabrice (C), Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Mico Justin, Biramahire Abeddy, Imurora Japhet na Usengimana Danny.

FC Marines: Inagbire Regis (GK), Nsabimana Hussein, Nizeyimana Omar, Nkusi Prince, Karema Eric, Bizimungu Omar, Usabimana Olivier, Niyonkuru Aboubakar, Dusange Bertin, Mbaraga Jimmy (C) na Kalisa Hamuri.

11 ba Police FC babanje mu kibuga

11 ba Police FC babanje mu kibuga

 11 ba Marines FC babanje mu kibuga

11 ba Marines FC babanje mu kibuga

Mico Justin yatsinze ibitego bibiri mu mukino

Mico Justin yatsinze ibitego bibiri mu mukino 

Igitego yatsinze cyatumye arangiza shampiyona afite ibitego 19 mu gihe umwaka w'imikino yari yasoje afite ibitego 16

Igitego yatsinze cyatumye arangiza shampiyona afite ibitego 19 mu gihe umwaka w'imikino yari yasoje afite ibitego 16

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba FC Marines

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba FC Marines

 Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba Police FC

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba Police FC

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi nari ku Kicukiro areba umukino

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi yari ku Kicukiro areba umukino

Biramahire Abedy mu kirere ashaka umupira

Biramahire Abedy mu kirere ashaka umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro muri Police FC akuraho umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro muri Police FC akuraho umupira

Imurora Japhet azamukana umupira mu kirere ashaka igitego yaje kubona

Imurora Japhet azamukana umupira mu kirere ashaka igitego yaje kubona

Dusange Bertin umwe mu bakinnyi bagoye Police FC

Dusange Bertin umwe mu bakinnyi bagoye Police FC

Usabimana Olivier wa FC Marines umukinnyi witwara neza mu mikino ikomeye

Usabimana Olivier wa FC Marines umukinnyi witwara neza mu mikino ikomeye

Umwungeri Patrick atabaza bagenzi be ko bahagarara neza kuko yari yugarijwe na Mbaraga Jimmy

Umwungeri Patrick atabaza bagenzi be ko bahagarara neza kuko yari yugarijwe na Mbaraga Jimmy 

Biramahire Abedy yageraga aho asaba imbabazi ku bitego bitandukanye yahushije byabazwe

Biramahire Abedy yageraga aho asaba imbabazi ku bitego bitandukanye yahushije byabazwe

Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro muri Police FC mu kirere na Dusange Bertin

Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro muri Police FC mu kirere na Dusange Bertin

Seninga  Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Seninga  Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Mico Justin ubwo yari amaze gufungura amazamu

Mico Justin ubwo yari amaze gufungura amazamu

Abakinnyi ba Police FC berekana ko batarekura umwanya wa kabiri

Abakinnyi ba Police FC berekana ko batarekura umwanya wa kabiri

Danny Usengimana

Usengimana Danny ashaka inzira yabonamo igitego

Usengimana Danny ashaka inzira yabonamo igitego

Biramahire Abedy abuzwa inzira zigana izamu

Biramahire Abedy abuzwa inzira zigana izamu

Seninga  Innocent umutoza mukuru wa Police FC aganira na Bizimungu Omar wa Fc Marines wari uje gusaba amazi ku ntebe za Police FC

Seninga  Innocent umutoza mukuru wa Police FC aganira na Bizimungu Omar wa Fc Marines wari uje gusaba amazi ku ntebe za Police FC

Jimmy Mbaraga amaze gustinda igitego

Jimmy Mbaraga amaze gutsinda igitego

Abakinnyi ba FC Marines bishimira igitego

Abakinnyi ba FC Marines bishimira igitego

Seninga  Innocent amaze kurya igitego yahise ahamagara Twagizimana Fabrice na Umwungeri Patrick bakinaga mu mutima w'ubwugarizi ahita abereka neza amakosa bakoze abasaba kwisubiraho byihuse

Seninga Innocent amaze kurya igitego yahise ahamagara Twagizimana Fabrice na Umwungeri Patrick bakinaga mu mutima w'ubwugarizi ahita abereka neza amakosa bakoze abasaba kwisubiraho byihuse

Abafana ba FC Marines

Abafana ba FC Marines

Abafana ba Police FC

Abafana ba Police FC

Abayobozi mu nzego zitandukanye za polisi y'igihugu

Abayobozi mu nzego zitandukanye za polisi y'igihugu baba bari inyuma y'ikipe yabo

CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Police FC

CIP Mayira Jean de Dieu umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Police FC

Imurora Japhet azamukana umupira

Imurora Japhet azamukana umupira

Eric Ngendahimana agenzura umupira hagati mu kibuga

Eric Ngendahimana agenzura umupira hagati mu kibuga

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yitegura gutera umupira

Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi yitegura gutera umupira

Bisengimana Justin umutoza wungirije yereka Nizeyimana Mirafa yuko agomba gutanga imipira imbere

Bisengimana Justin umutoza wungirije yereka Nizeyimana Mirafa yuko agomba gutanga imipira imbere

Jimmy Mbaraga acungira hafi ko Twagizimana Fabrice yakora ikosa

Jimmy Mbaraga acungira hafi ko Twagizimana Fabrice yakora ikosa

Dore uko imikino y’umunsi wa 30 yarangiye:

-Police FC 4-2 FC Marines

-Kiyovu Sports 1-2 Rayon Sports

-APR FC 1-2 Bugesera FC

-Gicumbi FC 1-3 Pepinieres FC

-Espoir FC 0-1 AS Kigali

-Mukura Victory Sport 0-1 Kirehe FC

-Sunrise FC 0-1 FC Musanze

-Etincelles FC 0-0 Amagaju FC

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND