Mu minsi ishize ni bwo byavuzwe ko mu Rwanda hadutse indi mpano y’umuhanzikazi witwa Marina, icyo gihe yari afite indirimbo yitwaga ‘Byarara bibaye’. Nyuma y’iyi ndirimbo Marina yongeye gushyira hanze indi yise ‘Bikakubera’.
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MARINA 'BIKAKUBERA'
Uyu muhanzikazi Marina yadutse muri Gashyantare 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere ‘Byarara bibaye’ mu gihe abantu bibazaga igikurikiye uyu mukobwa yumvikanye anagaragara mu ndirimbo yavuzweho cyane mu itangazamakuru ‘Too Much’ yahuriyemo na Jay Polly kimwe n'abandi bahanzi b’ibyamamare nka; Urban Boys, Bruce melody, Uncle Austin n'abandi.
Marina ashyize hanze indirimbo ye ya kabiri
Nyuma y’iyi ndirimbo ya Jay Polly kimwe n'abandi bahanzi rero Marina yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Bikakubera’, iyi ikaba ibaye iya kabiri ye bwite ariko na none ikaba iya gatatu yumvikanyemo dore ko hiyongeraho Too Much ya Jay Polly nayo yumvikanyemo. Iyi ndirimbo nshya ya Marina ‘Bikakubera’ yakozwe na Producer Junior Multisystem.
TANGA IGITECYEREZO