RFL
Kigali

Umuhanzikazi Marina yashyize hanze indirimbo ye yise ‘Bikakubera’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/06/2017 13:42
3


Mu minsi ishize ni bwo byavuzwe ko mu Rwanda hadutse indi mpano y’umuhanzikazi witwa Marina, icyo gihe yari afite indirimbo yitwaga ‘Byarara bibaye’. Nyuma y’iyi ndirimbo Marina yongeye gushyira hanze indi yise ‘Bikakubera’.



UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MARINA 'BIKAKUBERA'

Uyu muhanzikazi Marina yadutse muri Gashyantare 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere ‘Byarara bibaye’ mu gihe abantu bibazaga igikurikiye uyu mukobwa yumvikanye anagaragara mu ndirimbo yavuzweho cyane mu itangazamakuru ‘Too Much’ yahuriyemo na Jay Polly kimwe n'abandi bahanzi b’ibyamamare nka; Urban Boys, Bruce melody, Uncle Austin n'abandi.

Marina

Marina ashyize hanze indirimbo ye ya kabiri

Nyuma y’iyi ndirimbo ya Jay Polly kimwe n'abandi bahanzi rero Marina yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Bikakubera’, iyi ikaba ibaye iya kabiri ye bwite ariko na none ikaba iya gatatu yumvikanyemo dore ko hiyongeraho Too Much ya Jay Polly nayo yumvikanyemo. Iyi ndirimbo nshya ya Marina ‘Bikakubera’ yakozwe na Producer Junior Multisystem.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MARINA 'BIKAKUBERA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ottovordegentschenfelde6 years ago
    She's Princess Priscilla Wannabe!
  • esther twin6 years ago
    courage sis mwiza.....nuko bitangira ahubwo zana na videos.be blessed imana iguhe gutera imbere
  • Bobo6 years ago
    Hahah jy ndumva yigana princess Priscillah rwose





Inyarwanda BACKGROUND