RFL
Kigali

Stella Manishimwe ngo amaze kwandika indirimbo 300,ubu agiye kumurika album ya 3 y'amashusho ‘Ni njye wa mugore’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/06/2017 14:15
0


Umuhanzikazi Stella Manishimwe ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye azamurikiramo album ya gatatu y’amashusho yitwa ‘Ni njye wa mugore’ ndetse na album ya kane y’amajwi.



Stella Manishimwe Christine Manishimwe yabwiye Inyarwanda.com ko kuva atangiye umuziki amaze kwandika indirimbo zigera kuri 300, gusa ngo izo amaze gutunganya muri studio ni nke kuko afite album eshatu z’amashusho na Album enye z’amajwi. Indirimbo ze nyinshi yagiye aziha amakorali ndetse hari n’izindi zitari zajya hanze. Album z'amashusho amaze gukora ni: Utakurusha gusenga nta kagutere ubwoba,Mpisemo Yesu na Ni njye wa mugore agiye gushyira hanze.

Stella Christine Manishimwe benshi bazi ku izina rya ‘Ni njye wa mugore’ ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye kizaba tariki 9/7/2017 kikazabera kuri ADEPR Gasave mu mujyi wa Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda ko iyo ategura igitaramo, intego ye iba ari uko benshi bakwifatanya na we bagahimbaza Imana.

Umuhanzikazi Stella Manishimwe ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Ni njye wa mugore'

Stella Manishimwe yasoje ikiganiro kigufu twagiranye ahamagarira abanyarwanda bose bazaba bafite umwanya ko bazajya kwifatanya nawe bagafatana guhimbaza Imana. Stella Manishimwe ni umwe mu bahanzi bakomeye mu itorero rya ADEPR. Indirimbo ze ziba zivuga ku mashimwe ashingiyeahanini ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho, Imana ikamuha urubyaro nyuma y’imyaka 5 ari ingumba. 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA STELLA MANISHIMWE

REBA HANO 'YESU KRISTO NIYAMAMARE' YA STELLA MANISHIMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND