RFL
Kigali

APR FC yagaruye 3 muri 4 bari mu Mavubi yakoze imyitozo yitegura kwakirira Bugesera FC mu ntara-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/06/2017 19:28
0

Rusheshangoga Michel, Bizimana Djihad, Nsabimana Aimable na Imanishimwe Emmanuel ni abakinnyi bane ba APR FC bari baragiye i Bangui mu mukino Amavubi yasuyemo Republique Centre Afrique ku Cyumweru bagatsindwa ibitego 2-1. Gusa uretse Imanishimwe Emmanuel, abandi bose uko ari batatu (3) bagaragaye ku myitozo APR FC yakoreye ku Kicukiro.Ni imyitozo abakinnyi nka Rushehangoga Michel na Bizimana Djihad batari kwinjiramo imbere bitewe n’urugendo bamazemo iminsi kuko mu myitozo bakoze uko ari babiri yari yiganjemo kwiruka bazenguruka ikibuga muri gahunda yo kongera kugorora imitsi mbere yo kuba bakora imyitozo ikarishye.

Myugariro Nsabimana Aimable utaranakinnye i Bangui yakoze imyitozo nk’abandi bakinnyi ba APR FC. Imanishimwe Emmanuel ukina inyuma muri iyi kipe ntiyabonetse mu myitozo. Muri iyi myitozo kandi, Ngandu Omar myugariro wa APR FC umaze iminsi mu bihano bituruka ku myitwarire mibi yari yagarutse mu bandi bakinnyi.

Ni imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yuko APR FC izaba yakira Bugesera FC ku kibuga cya sitade Muhanga kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kamena 2017 ubwo hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa 30 wa shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017.   Uyu mukino wajyanywe kuri sitade Muhanga bitewe nuko kuri sitade ya Kigali aho wari kuzabera hazaba harimo ibikorwa bya polisi y’u Rwanda.

Kuri uyu wa kane tariki 15 Kamena 2017 ni bwo hazaba hasozwa shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 ari nabwo ikipe ya Rayon Sports izaba ishyikirizwa igikombe cya shampiyona yegukanye mbere yuko shampiyona igera ku musozo.

Bizimana Djihad (Ibumoso) na Rusheshangoga Michel (iburyo) bakora imyitozo yo kwiruka

Bizimana Djihad (Ibumoso) na Rusheshangoga Michel (iburyo) bakora imyitozo yo kwiruka

Bizimana Djihad (Ibumoso) na Rusheshangoga Michel (iburyo) baraye bakubutse i Bangui aho Amavubi yatsindiwe ibitego 2-1

Bizimana Djihad (Ibumoso) na Rusheshangoga Michel (iburyo) baraye bakubutse i Bangui aho Amavubi yatsindiwe ibitego 2-1

Myugariro Nsabimana Aimable we yakoze imyitozo imwe n'abandi bakinnyi ba APR FC

Myugariro Nsabimana Aimable we yakoze imyitozo imwe n'abandi bakinnyi ba APR FC

Nsabimana Aimable  ntiyagize amahirwe yo kujya mu kibuga i Bangui

Nsabimana Aimable ntiyagize amahirwe yo kujya mu kibuga i Bangui

Ngandu Omar umaze iminsi mu bihano nawe yari yagarutse mu myitozo

Ngandu Omar umaze iminsi mu bihano nawe yari yagarutse mu myitozo

Habyarimana innocent bita Di Maria mu myitozo

Habyarimana innocent bita Di Maria mu myitozo

Rutahizamu Nshuti Innocent

Rutahizamu Nshuti Innocent

Iikipe ya APR FC iritegura kuzakira Bugesera FC kuri sitade Muhanga

Ikipe ya APR FC iritegura kuzakira Bugesera FC kuri sitade Muhanga

Issa Bigirimana ukina ashaka ibitego ku nyungu za APR FC

Issa Bigirimana ukina ashaka ibitego ku nyungu za APR FC

Myugario Usengimana Faustin

Myugariro Usengimana Faustin

Benedata Janvier bita Djidjia ukina hagati muri APR FC

Benedata Janvier bita Djidjia ukina hagati muri APR FC

Nininahazwe Fabrice wa APR FC

Nininahazwe Fabrice wa APR FC 

Ntaribi Steven yikoza mu kirere mu myitozo y'abanyezamu

Ntaribi Steven yikoza mu kirere mu myitozo y'abanyezamu itangwa na Mugisha Ibrahim Sissoko

Kimenyi Yves umunyezamu APR FC iri gucungiraho muri iyi minsi

Kimenyi Yves umunyezamu APR FC iri gucungiraho muri iyi minsi

Emery Mvuyekure umunyezamu APR FC yaguze muri Police FC

Emery Mvuyekure umunyezamu APR FC yaguze muri Police FC

Abakinnyi baca mu makoni

Abakinnyi baca mu makoni

Twizerimana Onesme ushaka ibitego muri APR FC

Twizerimana Onesme ushaka ibitego muri APR FC

Mwiseneza Djamal

Mwiseneza Djamal

Nshimiyimana Imran

Nshimiyimana Imran ukina hagati muri APR FC

Abakinnyi biganje mu ikipe ya kabiri batozwa na Rwasamanzi Yves umutoza wungirije muri APR FC

Abakinnyi biganje mu ikipe ya kabiri batozwa na Rwasamanzi Yves umutoza wungirije muri APR FC

Dore uko amakipe azahura ku munsi wa nyuma wa shampiyona:

Kuwa Kane tariki 15 Kamena 2017

-APR FC vs Bugesera Fc (Stade Muhanga, 15:30)

-SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade Mumena, 15:30)

-Musanze Fc vs Sunrise Fc (Stade Musanze, 15:30)

-Espoir Fc vs AS Kigali (Rusizi, 15:30)

-Gicumbi Fc vs Pepiniere Fc (Stade Gicumbi, 15:30)

-Police Fc vs Marines Fc (Stade Kicukiro, 15:30)

-Mukura VS vs Kirehe Fc (Stade Huye, 15:30)

-Amagaju Fc vs Etincelles Fc (Stade Nyagisenyi, 15:30)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND