RFL
Kigali

Ranieri yakomorewe ku myaka, ubu ni we mutoza mushya wa FC Nantes

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:14/06/2017 8:03
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya FC Nantes yemeje bidasubirwaho ko umutoza w’umutaliyani Claudio Ranieri ari we mutoza wayo mushya uje gusimbura Sergio Conceiçao, nyuma yo gukomorerwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’ababigize umwuga mu Bufaransa (LFP).



Ni nyuma y’uko ibiganiro hagati y’iyi kipe na Ranieri byari byagenze neza ariko hakaza kubaho imbogamizi y’uko uyu mutoza amaze kurenza imyaka 65 y’amavuko mu gihe nyamara muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa batemera guha akazi umutoza cyangwa undi mutekinisiye wese uri hejuru y’iyo myaka dore ko we afite imyaka 65 irengaho amezi hafi arindwi(7).

Claudio Ranieri has agreed a deal to manage Nantes - but may be denied because he is too old

Claudio Ranieri yasinye imyaka ibiri muri FC Nantes asimbuye umunya-Portugal Sergio Conceiçao werekeje muri FC Porto, uyu akaba yari yafashije iyi kipe ya FC Nantes kurangiza ku mwanya wa 7 ayivanye mu myanya ya nyuma mu mezi atanu gusa yayifashe

Ranieri has not managed since being sacked by Leicester, who he led to the league title

Ranieri yari amaze iminsi nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa muri Leicester City yahesheje igikombe cya shampiyona

Ni ku nshuro ya kabiri Claudio Ranieri agiye gutoza mu Bufaransa nyuma yo kumara imyaka ibiri mu ikipe ya AS Monaco hagati y’umwaka(2012-2014). Uyu musaza w’inararibonye kandi yananyuze mu makipe atandukanye arimo Napoli, Fiorentina, Valence, Atletico Madrid, Chelsea, Juventus, AS Rome na Inter Milan tutibagiwe Leicester City yaherukagamo yanubakiyemo ibigwi bikomeye agatwarana nayo igikombe cya shamiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza mu mwaka w’imikino 2015/2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND