RFL
Kigali

"Sinshaka abaduteranya" Diamond Platinumz avuga ku bibazo biri mu rukundo rwe na Zari

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/06/2017 7:45
1


Urukundo rwa Diamond Platinumz na Zari rwajemo agatotsi ubwo uyu mugabo yashyiraga hanze ifoto ya Zari ari kumwe n’undi mugabo mu mazi(swimming pool).



Diamond Platinumz yagaragaje ko byamubabaje gusa nyuma y’ibisobanuro by’umugore we Zari,Diamond yatangaje ko adashaka abamuteranya n’umugore we,Zari nkuko tubikesha Bongo5. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yabwiye abari batangiye kumwishima hejuru nyuma y’ifoto yerekana Zari ari kumwe n’undi mugabo mu mazi (piscine)yagiye icicikana ku mbugankoranyambaga zitandukanye,avuga ko adashaka abamuteranya n’umugore we Zari.

Diamond ni we wafashe iya mbere ashyira iyi foto ku rukuta rwe rwa Instagram ndetse mu magambo ye agira ati "Niyo mpamvu rimwe na rimwe njya mbona ko ari ngombwa ko nituriza nirire, niryamire…ubu se aba ntibaziranye”. Nyuma y’igihe gito Diamond atangaje ibi Zari nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahise yisobanura avuga ko  uyu mugabo bari kumwe mu mazi ari mubyara wa Ivan Ssemwanga akaba na nyirarume w’abana be. Mu magambo ye yagize ati”Iyo uri umuntu uzwi,hari ababa bashaka kugusebya basa nk’abavuga ibyo bo ahubwo bakora.Nyuma y’ibi byose amafoto Diamond yahise ayasiba.

Zari

Ifoto yazanye agatotsi mu rukundo rwa Zari na Diamond

Zari hamwe n'umugabo we Diamond 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BreezyDarius6 years ago
    Diamond Iyobabonye Ukundanyenuwo ukunda Bashaka ukuntu mwatandukana Gusa Diamond Yakoze neza Guhita abisiba





Inyarwanda BACKGROUND